Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

18 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamwohereje ahitwa Yemeni, maze ayibaza ku byerekeranye n'ibyengwamo ibinyobwa byaho, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Ni ibihe? Arayibwira ati: Ni ibyitwa Al Bit'u n'ibyitwa Al Miz'ru! Abu Burdat baramubaza bati: Al Bit'u ni iki? Arababwira ati: Ni inzoga yengwa mu buki, naho Al Miz'ru ni inzoga yengwa mu ngano; nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Buri gisindisha cyose kiba ari ikizira!" Yakiriwe na Bukhari.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Ibintu bine uwo bizagaragaraho azaba ari indyarya yuzuye, N'uzagira kimwe muri byo azaba afite kimwe mu biranga indyarya kugeza akiretse: Iyo yizewe arahemuka, yavuga akabeshya, yatanga isezerano akaryica, yanatongana akandagaza .(akarengera amahame y'ubutabera n'imico myiza).
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Uzagira ibihimbano azana muri iri dini ryacu bitaririmo, bizamugarukira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Uzagirira urwango umukunzi wanjye, uwo mutangarije intambara hagati yanjye nawe; kandi nta gihe umugaragu wanjye yanyiyegereza akora igikorwa cyaruta gukora ibyo namutegetse n'igihe cyose akomeje kunyiyegereza akora ibikorwa by'umugereka bigera igihe nkamukunda; iyo mukunze mubera amatwi yumvisha, n'amaso arebesha, n'amaboko akoresha, n'amaguru agendesha, n'iyo hari icyo ansabye ndakimuha, n'iyo ansabye ngomba kumurinda."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Konka ibere rimwe biziririza nk'ibyo kuvukana mu nda imwe biziririza."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Iyo abantu baza kuba babona ibintu hashingiwe ku byo bibwira, abantu bari kujya bafata imitungo y'abandi n'ubuzima bwabo bakabyiyitirira, ariko ibishingirwaho n'ibimenyetso k'ushinja, n'indahiro k'umuntu uhakana ibyo ashinjwa."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Al Bayhaqiy na kimwe mu biyigize kiri mu bitabo Swahihi bya Bukhari na Muslim.
Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
“Uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye avuga amagambo meza cyangwa yicecekere, n'uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka ajye abanira neza umuturanyi we, n’uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye yakira neza umushyitsi we.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim