Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

15 of 559 cards

Clear filters
“Uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye avuga amagambo meza cyangwa yicecekere, n'uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka ajye abanira neza umuturanyi we, n’uzaba yemera Imana n’umunsi w’imperuka, ajye yakira neza umushyitsi we.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
yavuze ko umuntu umwe yabwiye Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ati: “Mpa impanuro.” Intumwa iramusubiza iti: “Ntukarakare!” Asubiramo ikibazo cye kenshi, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntukarakare!”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Umuyisilamu nyawe ni wa wundi abayisilamu batekana kubera ururimi rwe n'ukuboko kwe, n'uwimuka nyawe ni wawundi wimutse ibyo Allah yamuziririje."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe ntaraba umwemera kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yiyifuriza."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Hari umugabo umwe wajyaga aguriza abantu, yajyaga abwira umukozi we ati: Nujya ujya kwishyuza hakagira uwo usanga yananiwe kwishyura jya umwihanganira umudohorere, kugira ngo natwe Allah azatubabarire, nuko aza gupfa ahura na Allah aramubabarira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Utagiriye impuhwe abantu, Allah Nyir'ubutagatifu nawe ntazazimugirira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yumvise umuntu umwe ari guha inyigisho mugenzi we zo kureka kurangwa n'isoni, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "Kurangwa n'isoni ni kimwe mu bigize ukwemera."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim