Skip to content

"Utagiriye impuhwe abantu, Allah Nyir'ubutagatifu nawe ntazazimugirira."

Hadithi yaturutse kwa Djarir Ibun Abdillah (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:

"Utagiriye impuhwe abantu, Allah Nyir'ubutagatifu nawe ntazazimugirira."

«مَنْ لَا يَرْحَمِ النَّاسَ لَا يَرْحَمْهُ اللهُ عَزَّ وَجَلَّ».

Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko utagirira impuhwe abantu, Allah nawe atazazimugirira; kubera ko impuhwe umugaragu agirira ibiremwa ni imwe mu mpamvu zikomeye zatuma ugera ku mpuhwe za Allah.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Impuhwe ziracyenewe ku biremwa byose, ariko abantu hano bavuzwe ku buryo bw'umwihariko mu rwego rwo kubitaho.

Allah niwe Munyempuhwe bihebuje, kandi impuhwe ze agirira bagarugu be nabo barangwa nazo, kubera ko ineza yiturwa indi.

Kugirira impuhwe abantu hakubiyemo kubaha ibyiza, no kubarinda ibibi, ndetse no kubabanira neza.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Bukhari (8/ 10) (6013).

Swahih Muslim (4/ 1809) (2319).

Inyongera. (5)

شرح رياض الصالحين.

لابن عثيمين (2/ 553).

نزهة المتقين شرح رياض الصالحين (1/ 247).

بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.

لسليم الهلالي (1/ 319).