"Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi
Hadithi yaturutse kwa Abi Bak'rat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabajije iti:
"Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi?" Ibibabaza inshuro eshatu; barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Ni ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi!" Yari yegamye maze ireguka iricara, maze iravuga iti: "No kuvuga imvugo z'ikinyoma!" Yakomeje kubisubiramo kugeza ubwo tuvuga tuti: Iyaba yari icecetse!
«أَلَا أُنَبِّئُكُمْ بِأَكْبَرِ الْكَبَائِرِ؟» ثَلَاثًا، قَالُوا: بَلَى يَا رَسُولَ اللهِ، قَالَ: «الْإِشْرَاكُ بِاللهِ، وَعُقُوقُ الْوَالِدَيْنِ» وَجَلَسَ وَكَانَ مُتَّكِئًا، فَقَالَ: «أَلَا وَقَوْلُ الزُّورِ»، قَالَ: فَمَا زَالَ يُكَرِّرُهَا حَتَّى قُلْنَا: لَيْتَهُ سَكَتَ.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragariza abasangirangendo bayo ibyaha bihambaye kuruta ibindi, maze ivuga ibi bitatu: 1-Kubangikanya Imana: Ari byo bisobanuye gufata bumwe mu bwoko bw'amasengesho ukabukorera undi utari Allah, cyangwa se gufata ikindi ukakinganya na Allah mu kuba ari we Mana yonyine ikwiye guharirwa amasengesho, n'ibikorwa byayo yihariye bidakorwa n'undi uwo ari we wese, ndetse no kuba ari we Mana yonyine mu mazina yayo yihariye n'ibisingizo byayo. 2-Gusuzugura ababyeyi: Ni ukubakorera icyo ari cyo cyose cyababangamira, cyaba mu mvugo cyangwa se ibikorwa, no kureka kubakorera ineza ubagomba. 3. Ni ukuvuga ibinyoma, harimo no kubihamya: Bikaba ari buri mvugo mpimbano y'ikinyoma umuntu avuga agamije gutesha agaciro uwo ari kuvuga kugira ngo atware umutungo we, cyangwa se amuhemukire ku cyubahiro cye cyangwa se n'ibindi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasubiyemo kenshi iri jambo rigira riti no kuvuga ibinyoma, igamije kuburira abantu kureka kuvuga amagambo y'ibinyoma, no kubagaragariza ko ari ibibi ndetse n'ingaruka zabyo mbi ku muryango mugari, kugeza ubwo abasangirangendo bavuze bati: Iyaba yari icecetse, mu rwego rwo kuyigirira impuhwe, no kutishimira ibyayibangamira.
ألا أنبئكم: أَلا أخبركم.
Icyaha gihambaye kuruta ibindi ni ukubangikanya Allah, kubera ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagishyize imbere y'ibindi byaha byose ndengakamere, ibi nabyo bigashimangirwa n'imvugo ya Allah Nyir'ubutagatifu igira iti: {Mu by’ukuri, Allah ntababarira icyaha cyo kumubangikanya, ahubwo ababarira (ibindi) bitari icyo k’uwo ashaka...} [A-Nisa'u: 48]
Ubuhambare bw'uburenganzira bw'ababyeyi bombi, aho Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabuhuje n'uburenganzira bwa Allah Nyir'ubutagatifu.
Ibyaha birimo amoko abiri: Hari ibikuru n'ibito; ibikuru ni icyo ari cyo cyose mu byaha cyateganyirijwe igihano ku isi nk'ibihano mpanabyaha cyangwa se umuvumo cyangwa se isezerano ku munsi w'imperuka ryo kuzajya mu muriro. Kandi ko ibyaha bikuru birutanwa, bimwe muri byo birakomeye kuruta ibindi ku bijyanye n'uko biziririjwe, naho ibyaha bito ni ibyaha bitari ibikuru.
Swahih Bukhari (3/ 172) (2654).
(8/ 4) (5976).
(8/ 62) (6273-6274).
Swahih Muslim (1/ 91) (87).
Inyongera. (6)
عمدة الأحكام من كلام خير الأنام صلى الله عليه وسلم (ص257) (380).
شرح النووي على مسلم (2/ 81).
الإلمام بشرح عمدة الأحكام لإسماعيل الأنصاري (2/ 149).
تيسير العلام شرح عمدة الأحكام للبسام (ص703).
أعلام السنة المنشورة لاعتقاد الطائفة الناجية المنصورة.
لحافظ بن أحمد الحكمي (ص111).
Cited in books
5 BooksInyongera. (5)
- عقيدة التوحيد(ألا أنبئكم بأكبر الكبائر) قلنا: بلى يا رسول الله، قال: (الإشراك بالله، وعقوق الوالدين...) الحديث
- قاموس الكبائر موسوعة الكبائر - المجموعة الأولى«أَلَا أُنَبِّئُكُمْ بِأَكْبَرِ الكَبَائِرِ؟» ثَلاَثًا، قَالُوا: بَلَى يَا رَسُولَ اللَّهِ، قَالَ: «الإِشْرَاكُ بِاللَّهِ، وَعُقُوقُ الوَالِدَيْنِ، وَقَتْلُ النَّفْسِ، وَشَهَادَةُ الزُّورِ» [23].
- قاموس الكبائر«أَلَا أُنَبِّئُكُمْ بِأَكْبَرِ الكَبَائِرِ؟» ثَلاَثًا، قَالُوا: بَلَى يَا رَسُولَ اللَّهِ، قَالَ: «الإِشْرَاكُ بِاللَّهِ، وَعُقُوقُ الوَالِدَيْنِ، وَقَتْلُ النَّفْسِ، وَشَهَادَةُ الزُّورِ» [23].
- قاموس الكبائرموسوعة الكبائر - المجموعة الثانية«أَلَا أُنَبِّئُكُمْ بِأَكْبَرِ الكَبَائِرِ؟» ثَلَاثًا، قَالُوا: بَلَى يَا رَسُولَ اللَّهِ، قَالَ: «الإِشْرَاكُ بِاللَّهِ، وَعُقُوقُ الوَالِدَيْنِ. وَجَلَسَ وَكَانَ مُتَّكِئًا فَقَالَ: أَلَا وَقَوْلُ الزُّورِ»، قَالَ: فَمَا زَالَ يُكَرِّرُه
- مشروع المنهج التعليميمادة التوحيد مستوى 3«أَلاَ أُنَبِّئُكُمْ بِأَكْبَرِ الكَبَائِرِ؟» ثَلاَثًا، قَالُوا: بَلَى يَا رَسُولَ اللهِ، قَالَ: «الإِشْرَاكُ بِاللَّهِ، وَعُقُوقُ الوَالِدَيْنِِ...»