Skip to content

"Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe."

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe."

«أَقْرَبُ مَا يَكُونُ الْعَبْدُ مِنْ رَبِّهِ وَهُوَ سَاجِدٌ، فَأَكْثِرُوا الدُّعَاءَ».

Yakiriwe na Muslim.
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ari igihe aba yubamye, kubera ko umuntu uri gusali ashyira urugingo rwubahitse ku mubiri we kuruta izindi ku butaka kubera kwiyoroshya no kwicisha bugufi imbere ya Allah akubama. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi yategetse abantu kongera ubusabe igihe bubamye, hakaba ari ho hahurira kwicisha bugufi mu mvugo no mu ngiro.

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Kumvira Allah byongerera umugaragu kwiyegereza Allah Nyir'ubutagatifu.

Ni byiza kongera ubusabe igihe wubamye kuko hari mu hantu Allah asubiza umusabye.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Muslim (1/ 350) (482).

Inyongera. (6)

شرح رياض الصالحين.

لابن عثيمين (5/ 509).

تطريز رياض الصالحين.

لفيصل المبارك (ص780).

بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.

لسليم الهلالي (2/ 506).