"Uzasaba Allah gupfa aharanira inzira ya Allah mu kuri, Allah azamugeza mu rwego rw'abapfuye baharanira inzira ya Allah, kabone n'iyo yapfa azize urw'ikirago."
Hadith yaturutse kwa Sah'li Ibun Hunayfi (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzasaba Allah gupfa aharanira inzira ya Allah mu kuri, Allah azamugeza mu rwego rw'abapfuye baharanira inzira ya Allah, kabone n'iyo yapfa azize urw'ikirago."
«مَنْ سَأَلَ اللهَ الشَّهَادَةَ بِصِدْقٍ بَلَّغَهُ اللهُ مَنَازِلَ الشُّهَدَاءِ، وَإِنْ مَاتَ عَلَى فِرَاشِهِ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko usabye Allah gupfa aharanira inzira ya Allah, akabisaba ari umunyakuri abikoranye umugambi mwiza wo kwishimirwa na Allah, Allah azamuzamura mu ntera y'abapfiriye mu nzira ya Allah kubera umugambi mwiza yabisabanye, kabone n'iyo yapfa azize urw'ikirago!
Kuba umunyakuri mu migambi yawe hamwe no gukora ibyo umuntu ashoboye ni imwe mu mpamvu zo kugera ku byo umuntu yifuza nk'ibihembo n'ingororano, kabone n'iyo atashobora gukora icyo gikorwa.
Gushishikariza guharanira inzira ya Allah, no kubisaba mu busabe.
Ineza ya Allah afitiye abayoboke b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), aho ibikorwa bito bakoze abibahemberamo ibyinshi ndetse akanabageza mu nzego zo hejuru mu ijuru.
Swahih Muslim (3/ 1517) (1909).
Inyongera. (4)
بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.
لسليم الهلالي (1/ 123).
نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.
لمجموعة من الباحثين (1/ 87).
Cited in books
3 BooksInyongera. (3)
- رياض الصالحينرياض الصالحين مع فوائد وهدايات - 1 «مَنْ سَألَ اللهَ تعالىٰ الشَّهَادَةَ بِصِدْقٍ بَلَّغَهُ اللهُ مَنَازِلَ الشُّهَدَاءِ، وإنْ مَاتَ عَلَىٰ فِرَاشِهِ».
- رياض الصالحينرياض الصالحين مع فوائد وهدايات - 6«مَنْ سَألَ اللهَ تَعَالىٰ الشَّهادةَ بصدْقٍ بلَّغهُ اللهُ مَنَازلَ الشُّهداءِ، وإنْ ماتَ علىٰ فِراشِهِ».
- مشروع منهاج زادكزادك 2 طالب نهائي«مَنْ سَأَلَ اللهَ الشَّهَادَةَ بِصِدْقٍ بَلَّغَهُ اللهُ مَنَازِلَ الشُّهَدَاءِ وَإِنْ مَاتَ عَلَى فِرَاشِهِ»