"Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo."
Hadithi yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ari (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
"Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo."
«إِذَا مَرِضَ الْعَبْدُ أَوْ سَافَرَ كُتِبَ لَهُ مِثْلُ مَا كَانَ يَعْمَلُ مُقِيمًا صَحِيحًا».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadith iravuga ku byiza bya Allah n'impuhwe ze, ndetse ko umuyisilamu iyo asanzwe akora ibikorwa byiza ari muzima ndetse atari no mu rugendo, hanyuma akagira impamvu nk'iy'uburwayi cyangwa se urugendo ntabashe kubikora, cyangwa se n'indi mpamvu iyo ari yo yose, yandikirwa ibihembo byuzuye nk'uko yabyandikirwaga ari muzima ndetse atari no ku rugendo.
Kuba ingabire za Allah ari nyinshi ku bagaragu be.
Gushishikariza kugira umuhate mu bikorwa byo kwiyegereza Allah, no gufatirana ibihe umuntu ari muzima kandi afite n'umwanya.
Swahih Bukhari (4/ 57) (2996).
Inyongera. (6)
شرح رياض الصالحين.
لابن عثيمين (1/ 36).
بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.
لسليم الهلالي (1/ 211).
بهجة قلوب الأبرار وقرة عيون الأخيار في شرح جوامع الأخبار.
لعبد الرحمن السعدي (ص83).