"Nta birenge by'umugaragu byagiyeho ivumbi ari guharanira inzira ya Allah, bizagerwaho n'umuriro."
Hadith yaturutse kwa Abu Ab'sin Abdu Rahman Ibun Djabrin (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Nta birenge by'umugaragu byagiyeho ivumbi ari guharanira inzira ya Allah, bizagerwaho n'umuriro."
«مَا اغْبَرَّتْ قَدَمَا عَبْدٍ فِي سَبِيلِ اللَّهِ فَتَمَسَّهُ النَّارُ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iri gutanga inkuru nziza ko igihe cyose ibirenge by'umuntu bigezweho n'ivumbi ari guharanira inzira ya Allah, bitazigera bigerwaho n'umuriro.
Inkuru nziza kuri wa wundi uharanira inzira ya Allah ko atazinjizwa mu muriro.
Hano havuzwe ibirenge kandi ivumbi rikwira umubiri wose, kubera ko benshi mu baharaniraga inzira ya Allah kiriya gihe bagendeshaga ibirenge, n'ibirenge rero bigerwaho n'ivumbi.
Umumenyi Ibun Hadjar yaravuze ati: Niba ibirenge byagezweho n'ivumbi ari ikizira kuzinjizwa mu muriro, byaba bimeze bite kuri wa wundi wagize umurava agakoresha n'imbaraga ze zose?
Swahih Bukhari (4/ 20) (2811).
(2/ 7) (907).
Inyongera. (8)
بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.
لسليم الهلالي (2/ 424).
التنوير شرح الجامع الصغير.
للصنعاني (7/ 361).
فيض القدير شرح الجامع الصغير.
للمناوي (5/ 437).
نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.
لمجموعة من الباحثين (2/ 911).