"Uzimwa koroha azaba yimwe ibyiza."
Hadith yaturutse kwa Djarir (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
"Uzimwa koroha azaba yimwe ibyiza."
«مَنْ يُحْرَمِ الرِّفْقَ يُحْرَمِ الْخَيْرَ».
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzimwa koroha, ntashobozwe kurangwa nabyo muri gahunda ze zo mu idini no mu mibereho, no mu byo akora ku giti cye ndetse hamwe n'abandi, azaba yimwe ibyiza byinshi.
Agaciro ko kurangwa no koroha ndetse no koroherana, no kunenga kurangwa n'uburakare.
Koroha bituma ibyiza byo mu isi no ku munsi w'imperuka bigerwaho kandi bikiyongera, mu gihe kurangwa n'uburakare ari ikinyuranyo cyabyo.
Koroha ni umusaruro wo kurangwa n'imico myiza no kuba umunyamaharo, naho uburakari ni umusaruro w'urwango n'umutima mubi. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashimagije kurangwa no koroha ku buryo bukomeye.
Sufiyani A-Thawuriy (Allah amugirire impuhwe) yabwiye bagenzi be ati: Ese koroha mwaba muzi icyo ari cyo? Ni ugushyira ibintu mu mwanya wabyo, aho gukara ugakara naho koroha ukoroha, n'ahacyeneye intwaro mu gihe cyazo.
Swahih Muslim (4/ 2003) (2592).
Inyongera. (12)
نزهة المتقين شرح رياض الصالحين.
لمجموعة من الباحثين (1/ 532).
تطريز رياض الصالحين.
لفيصل آل مبارك (ص416).
شرح رياض الصالحين.
لابن عثيمين (3/ 592).
كنوز رياض الصالحين.
لمجموعة من الباحثين (9/ 152).
بهجة الناظرين شرح رياض الصالحين.
لسليم الهلالي (1/ 687).
فيض القدير شرح الجامع الصغير.
للمناوي (6/ 241).