Skip to content

"Amagambo abiri yoroshye kuyavuga ku rurimi ariko akaba aremereye cyane ku minzani yo ku munsi w'imperuka, akaba akunzwe cyane na Allah

Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti:

"Amagambo abiri yoroshye kuyavuga ku rurimi ariko akaba aremereye cyane ku minzani yo ku munsi w'imperuka, akaba akunzwe cyane na Allah ni ukuvuga ngo: SUB'HANALLAHIL ADHWIM: Ubutagatifu ni ubwa Allah we uhambaye, SUB'HANALLAH WA BIHAMDIHI: Ubutagatifu ni ubwa Allah we ukwiye ishimwe."

«كَلِمَتَانِ خَفِيفَتَانِ عَلَى اللِّسَانِ، ثَقِيلَتَانِ فِي الْمِيزَانِ، حَبِيبَتَانِ إِلَى الرَّحْمَنِ: سُبْحَانَ اللهِ الْعَظِيمِ، سُبْحَانَ اللهِ وَبِحَمْدِهِ».

Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Hadithi y'impamo
Ibisobanuro birambuye.

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza amagambo abiri umuntu avuga atamugoye no mu buryo yaba ameze bwose, kandi ko ibihembo byayo bihambaye ku munzani, kandi ko Nyagasani wacu Allah Nyir'impuhwe ayakunda, ariyo: SUB'HANALLAHIL ADHWIIM, SUB'HANALLAHI WA BIHAMDIHI: kubera ukuntu akubiyemo ibisingizo bya Allah by'ubuhambare n'ubutungane, no kumutagatifuza amutandukanya n'inenge iyo ari yo yose.

Inyunguramagambo.

.....:

Zimwe mu nyugu z'iyi Hadith.

Gusingiza Allah gusumba ibindi ni igihe gukubiyemo gutagatifuza Allah no kumusingiza.

Kugaragaza uburyo impuhwe za Allah zagutse, kubera ko igikorwa gito agihembera ingororano nyinshi.

Inkomoko y'ibyanditswe.

Swahih Bukhari (8/ 86) (6406).

Swahih Muslim (4/ 2072) (2694).

Inyongera. (4)

منحة العلام في شرح بلوغ المرام.

لعبد الله الفوزان (10/ 480).

فتح ذي الجلال والإكرام بشرح بلوغ المرام.

لابن عثيمين (6/ 519).