Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

4 of 559 cards

Clear filters
Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Umwe muri twe ajya atekereza muri we ikintu, ariko kuba yatwikwa n'umuriro kuri we ni byo byamubera byiza kuruta kuba yakivuga, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Allah Akbar (Imana niyo nkuru), Allah Akbar (Imana niyo nkuru)! Allah niwe ukwiye gushimwa no gusingizwa we uburijemo ibishuko bya Shaytwani.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra.
Umugabo umwe yagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ibyo ayibwira ku bintu bimwe, nuko aravuga ati: Allah nabishaka nawe ukabishaka! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: "Urashaka kundeshyeshya na Allah? Vuga uti: Allah wenyine nabishaka."
Uruhererekane rw'abayakiriye ni rwiza. رواه ابن ماجه والنسائي في الكبرى وأحمد
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yari iri ku ngamiya yayo ahitwa Al Aqabat mu gitondo yaravuze iti: Ntoragurira utubuye! Nuko nyitoragurira utubuye turindwi duto tungana n'udushaza, nuko itangira kutuzunguza mu kiganza cyayo ivuga iti: "N'ibingana n'utu mu byaha mujye mubyirinda! Irangije iravuga iti: Yemwe bantu!, mujye mwirinda gukabya mu idini, kubera ko ababanjirije boretswe no gukabya mu idini!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ibun Madjah na A-Nasa'iy ndetse na Ahmad.
"Allah ntazigera areba umugabo wagiranye imibonano n'umugabo mugenzi we cyangwa se akayigirana n'umugore mu kibuno."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa-iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra.