Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

47 of 559 cards

Clear filters
"Mu by'ukuri abantu iyo barebereye umunyamahugu ntibamubuze, baba bari hafi yo kugerwaho bose n'ibihano bya Allah."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad.
"Kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana (inshuro eshatu), kandi nta n'umwe muri twe usibye ko hari ubwo abitekereza, ariko Allah Nyir'ubutagatifu abikuzaho kumwiringira (A-Tawakul)."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yadusarishije iswalat ya mu gitondo, maze iravuga iti: Ese kanaka arahari? Barayisubiza bati: Oya, irongera irabaza iti: Ese kanaka arahari? Barayisubiza bati: Oya; maze iravuga iti: " Izi swalat ziremerera indyarya, n'iyo muza kumenya ibyiza bizirimo mwari kujya muza kabone n'iyo mwaba mukambakamba, kandi umurongo w'imbere umeze kimwe nk'uw'abamalayika nabo niwo baba bariho, n'iyo muza kumenya ibyiza byo kuwusaliraho mwari kujya muwutanguranwa. Kandi iswalat umugabo akoranye na mugenzi we iruta iyo yakora ari wenyine, n'iswalat akoranye n'abantu babiri iruta iyo akoze ari kumwe n'umuntu umwe, na buri uko biyongera niko irushaho gukundwa na Allah Nyir'ubutagatifu.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud na A-Nasa-iy na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yavaga mu bwiherero yaravugaga iti: "GHUFRANAKA: Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi zawe!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyari izi aho isura irangiriye n'aho indi itangiriye kugeza imanuriwe Bismillah Rahman Rahiim (Ku izina rya Allah Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi).
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawudi.
"Ntitwajyaga twita ku mavangingo yenda kuba umukara n'ayenda kuba umuhondo aza nyuma yo kuva mu mihango.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Daud muri iyi mvugo, inakirwa na Bukhari atongeyemo ijambo (Nyuma yo kubona isuku).
"Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.