Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

19 of 559 cards

Clear filters
"Ubwo Allah yari amaze kurema ijuru n'umuriro, yohereje Djibril (Imana imwishimire) mu ijuru maze aramubwira ati: Rirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko ararireba aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko ntawe uzaryumva usibye ko azaryinjiramo! Nuko Allah ategeka ko rizengurutswa ibyo abantu banga, Allah arongera aramubwira ati: Ingera ugende urirebe unarebe ibyo nateganyirije abazaryinjiramo, nuko ararireba asanga ryazengurukijwe ibyo abantu banga, maze aravuga ati: Djibril aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye ko nta n'umwe uzaryinjiramo. Nuko Allah aramubwira ati: Genda urebe no mu muriro ndetse n'ibyo nateganyirije abazawujyamo, nuko aragenda arawureba asanga uragerekeranye maze aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko nta n'umwe uzawujyamo, nuko Allah ategeka ko uzengurutswa ibyo abantu bararikira, nuko arangije aramubwira ati: Subirayo uwurebe, nuko arawureba asanga uzengurutswe n'ibyo abantu bararikira aragaruka aravuga ati: Ndahiye ku bw'icyubahiro cyawe ko natinye ko nta n'umwe uzawurokoka usibye ko buri wese uzawujyamo."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy
"Nta n'umwe unyifuriza amahoro n'imigisha usibye ko Allah angarurira roho yanjye, nanjye nkikiriza amahoro anyifurije."
Uruhererekane rw'abayakiriye ni rwiza. Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad.
Yewe Ntumwa y'Imana! Nyina wa Sa'ad yarapfuye, none ni irihe turo ryiza namutangira? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ni amazi! Sa'ad yaravuze ati: Nuko acukura iriba aravuga ati: Iri ni irya Nyina wa Sa'ad.
Hadith nziza mu nzira zose yakiriwemo. Yakiriwe na Abu Daud na A-Nasa-iy na Ibun Madjah.
ayikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko Iyo yinjiraga mu musigiti yaravugaga iti: AWUDHUBILLAHIL ADHWIM, WA BIWAJ'HIHIL KARIM, WA SULTWANIHIL QADIM, MINA SHAYTWANI RADJIIM: Nikinze ku izina rya Allah rihambaye, n'uburanga bwe butagatifu, n'ubutware bwe budafite intangiriro ngo andinde Shitani wavumwe." Abdullah Ibun Amri aravuga ati: Ni ibyo gusa? Ndavuga nti: Yego, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Iyo umuntu avuze ariya magambo, Shitani iravuga iti: Baramundinze umunsi wose.
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawudi.
'Mujye mutoza abana banyu iswalat kuva bafite imyaka irindwi, munabakubite igihe bayiretse bageze ku myaka icumi, kandi mujye mubatandukanya mu buryamo.
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawudi.
"Muri bimwe bigize guharanira inzira y'Imana (Djihadi) ni ijambo ritabogama imbere y'umutegetsi ubogama."
Nziza yunganiwe n'indi. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabonye umugabo umwe ari gusali wenyine inyuma y'umurongo wo mu iswalat imutegeka gusubiramo iswalat.
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Buri muntu aba ari mu idini ry'umukunzi we, buri wese ajye yitegereza uwo akundana nawe."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.