Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

11 of 559 cards

Clear filters
Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatambutse ku mva ebyiri maze iravuga iti: Abantu bari muri izi mva zombi bari guhanwa, kandi ntibazira ibikomeye; umwe muri bo ntiyajyaga yirinda inkari, naho undi yajyaga agenda abunza amagambo nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ifata ishami ry'igiti kitaruma irivunamo kabiri, igice kimwe igishinga ku mva imwe ikindi igishinga ku yindi; nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: Yewe Ntumwa y'Imana, kuki wabigenje kuriya? Irabasubiza iti: "Hari ubwo Allah yabagirira impuhwe akaborohereza ibihano igihe cyose ayo mashami ataruma."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Imperuka ntizigera iba kugeza ubwo umuntu azatambuka ku mva ya mugenzi we maze akavuga ati: "Iyaba ari njye wari ushyinguye hano!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ese birakwiye ko umugabo umwe amenya Hadithi yanturutseho yagamye ku mifariso y'iwe maze akavuga ati: Hagati yacu namwe twakiranurwa n'igitabo cya Allah (cyonyine); ibyo dusanzemo byaziruye tukaba ari byo tuzirura, n'ibyo dusanzemo byaziririje tukaba ari byo tuziririza? Nyamara ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaziririje nibyo n'ubundi Allah yaziririje."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na Ibun Madjah.
"Mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje ni ubumenyi kurangira mu bantu, kwiyongera kw'ubujiji, kwiyongera kw'ubusambanyi, abantu kunywa inzoga ku bwinshi, abagabo kuba bake, abagore kuba benshi kugeza ubwo abagore mirongo itanu bazajya bahagararirwa n'umugabo umwe ari we ubakemurira ibibazo!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Imperuka ntizaba cyeretse izuba ribanje kurasira iburengerazuba, niriharasira abantu bakaribona, bose bazahita bemera, ariko icyo gihe ni igihe: "...Umunsi bimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wawe byaje, ukwemera k’umuntu atagize mbere cyangwa (uwemera) utaragize icyiza akora mu kwemera kwe nta cyo bizabamarira..." [Al An'aam: 158]. Imperuka kandi izaza isange abagabo babiri bari guciririkanya ibiciro ku mwambaro, maze bananirwe kuwugura habe no kubasha kuwuzinga! Imperuka kandi izaza isange umugabo amaze gukama amata y'ingamiya ye ananirwe kuyanywa! Imperuka kandi izaza isange umugabo ari gusibura iriba rye ariko ntarishoreho! Imperuka kandi izaza isange ateruye ibyo kurya mu ntoki abigejeje ku munwa ngo abitamire, ariko ananirwe no kubitamira!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Imperuka ntizaba cyeretse mubanje kurwanya abayahudi, kugeza ubwo n'ibuye azaba yihishe inyuma rizavuga riti: Yewe muyisilamu! Nguyu umuyahudi inyuma yanjye ngwino umwice!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nyuma yanjye mu bayoboke banjye hazabaho abantu bazababwira ibyo mutigeze mwumva mwe n'ababyeyi banyu, abo bantu muzabirinde."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ndahiye k'ufite roho yanjye mu biganza bye, ko muri hafi kubona Ibun Mariam abamanukiye azanye ubutabera, akamena imisaraba, akica ingurube, agashyiraho umusoro, n'imitungo ikazaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzayemera."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim