Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

22 of 559 cards

Clear filters
"Yemwe bantu mu by'ukuri Allah ni mwiza kandi yakira ibyiza, kandi ibyo Allah yategetse abemeramana, nibyo yategetse Intumwa n'abahanuzi aho yababwiye ati: "Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora." Surat Al Mu-uminuna: 51, n'ahandi yavuze ati: "Yemwe abemeye! Murye mu byiza twabafunguriye kandi mushimire Allah niba koko ari We wenyine musenga." Surat Al Baqarat: 172. Nuko irangije itanga urugero rw'umugabo umwe waba ari ku rugendo rurerure, unaniwe imisatsi ye idasokoje, maze akazamura ibiganza bye mu kirere yinginga Allah agira ari: Nyagasani, Nyagasani, nyamara ibyo kurya bye ari ikizira, n'ibyo kunywa bye ari ikizira, n'imyambaro ye ari ikizira, ndetse n'ibimutunze byose ari ikizira! Ni gute Allah yakwakira ubusabe bwe?"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Mwene Adamu arampinyura kandi bidakwiye, aranantuka kandi ntibikwiye; kumpinyura kwe ni igihe abavuga ngo: Allah ntazanzura ngo angarure nk'uko yandemye bwa mbere, kandi iremwa rya mbere siryo ryoroshye kuruta kuba namugarura! Naho kuntuka kwe ni igihe avuze ati: Allah yagize umwana, kandi ari njye umwe rukumbi, wo kwishingikirizwa, sinabyaye, ndetse sinabyawe, kandi nta n'umwe duhwanye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we hano ku isi, Allah nawe ku munsi w'imperuka azamuhishira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu aravuga ati: Njye mpa umugaragu wanjye nshingiye k'ubyo yizera kuri njye, kandi mporana nawe iyo anzirikanye, iyo anzirikanye mu mutima we, nanjye ndamuzirikana, iyo anyibutse mu ruhame, nanjye muvuga mu ruhame aheza kuruta ahe, n'iyo anyigereje ahangana n'intera y'ikiganza, njye mwegera ahangana n'intambwe, n'iyo anyiyegereje ahangana n'intambwe imwe, njye mwegera ahangana n'intera y'uburebure bw'ukuboko, kandi n'iyo aje angana mu ntambuko, njye nza musanganiye nihuta."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Allah Nyagasani buri joro aramanuka akaza ku kirere cy'isi, ubwo haba hasigaye kimwe cya gatatu cya nyuma cy'ijoro maze akavuga ati: Ninde unsaba ngo numve ubusabe bwe, ninde ufite icyo ansaba ngo nkimuhe? Ninde unsaba imbabazi ngo mubabarire?!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim