Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

39 of 559 cards

Clear filters
"Ese mbabwire inkuru y'umunyabinyoma Dadjali, buri muhanuzi yabwiraga abantu be? Ahumye ijisho rimwe, kandi naza azaza azanye ibimeze nk'ijuru n'umuriro, nyamara ibyo azaba avuga ko ari ijuru bizaba ari umuriro, kandi ndababuriye ngo mumwirinde nk'uko Intumwa y'Imana Nuhu yabigenje ku bantu bayo."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ndahiye k'ufite roho yanjye mu biganza bye, ko muri hafi kubona Ibun Mariam abamanukiye azanye ubutabera, akamena imisaraba, akica ingurube, agashyiraho umusoro, n'imitungo ikazaba myinshi kugeza ubwo nta n'umwe uzayemera."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ku munsi w'imperuka, umugaragu ntazatsimbura ibirenge bye atabanje kubazwa imyaka yabaye ku isi n'icyo yayimarishije, ubumenyi bwe n'icyo yabumarishije, inkomoko y'umutungo we n'ibyo yawukoresheje, ndetse n'imbaraga z'umubiri we n'ibyo yazikoresheje."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy.
"Umuyisilamu nabazwa mu mva agahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Imana imwe rukumbi na Muhamadi akaba Intumwa yayo"; ibyo nibyo bizaba bisobanuye uyu murongo: {Allah ashoboza ba bandi bemeye kuvuga ijambo rihamye (ari ryo guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa yayo) mu buzima bwo ku isi, ndetse no mu buzima bwa nyuma (bakabasha gusubiza neza ibibazo by’abamalayika mu mva)...} [Ibrahim: 27]
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri abantu babi ni abo imperuka izaza igasanga bakiri bazima, n'abagira imva ahantu ho gusengera (imisigiti)."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Ahmad.
"Allah azazingazinga isi, azingazinge n'ibirere n'ikiganza cye cy'iburyo, narangiza avuge ati: Ninjye mwami, abami bo ku isi bari he?"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Ubwo hahishurwaga umurongo wa Qur'an ugira uti: {Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)} [Surat A-Takathur:8], A-Zubayr yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana, iyo ngabire tuzabazwa ni iyihe, ese ni itende n'amazi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Bizagenda bityo..."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah.
"Imperuka ntizabaho kugeza ubwo ibihe bizegerana, umwaka usigare ungana nk'ukwezi, n'ukwezi kungane n'icyumweru, n'icyumweru kingane nk'umunsi, n'umunsi ungane nk'isaha, n'isaha ingane nk'umwanya gutwika ikibabi cy'itende cyumye bimara."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ahmad.