Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

4 of 559 cards

Clear filters
"Ese birakwiye ko umugabo umwe amenya Hadithi yanturutseho yagamye ku mifariso y'iwe maze akavuga ati: Hagati yacu namwe twakiranurwa n'igitabo cya Allah (cyonyine); ibyo dusanzemo byaziruye tukaba ari byo tuzirura, n'ibyo dusanzemo byaziririje tukaba ari byo tuziririza? Nyamara ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaziririje nibyo n'ubundi Allah yaziririje."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na Ibun Madjah.
"Mu by'ukuri ku munsi w'imperuka imbere y'ibindi biremwa, Allah azahitamo umuntu umwe mu bayoboke banjye, maze ategeke ko bamuzanira ibitabo mirongo icyenga n'icyenda birimo ibikorwa bye bibi yakoze, buri gitabo kingana n'aho amaso agarukira, maze amubaze ati: Hari icyo utemera muri ibi? Abanditsi banjye b'abizerwa baraguhuguje? Asubize ati: Oya, Nyagasani. Allah yongere amubaze ati: Hari impamvu ufite yabiguteye? Avuge ati: Oya, Nyagasani! Allah yongere amubaze ati: Ariko hari icyiza ufite twazirikanye, kandi uyu munsi ntugomba guhuguzwa! Nuko bamuzanire ifishi yanditseho amagambo agira ati: ASH'HADU AN LA ILAHA ILA LLAH WA ASH'HADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU: Ndahamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, ndanahamya kandi ko Muhamadi ari umugaragu wa Allah akaba n'Intumwa ye. Nuko Allah avuge ati: Egera umunzani wawe (bagupimire ibikorwa byawe hamwe n'iyi fishi), maze avuge ati: Mana Nyagasani ubu koko iyi fishi n'ibi bitabo bingana gutya (irabirusha kuremera)? Allah amusubize ati: Uyu munsi ntuhuguzwa! Nuko bafate bya bitabo babishyire ku isahani imwe y'umunzani, na ya fishi bayishyire ku yindi sahani, maze isahani ya ya fishi irute iya za nzandiko kubera ko nta cyaremera hamwe n'izina rya Allah!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah.
Ubwo hahishurwaga umurongo wa Qur'an ugira uti: {Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)} [Surat A-Takathur:8], A-Zubayr yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana, iyo ngabire tuzabazwa ni iyihe, ese ni itende n'amazi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Bizagenda bityo..."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari ikintu yibutse maze iravuga iti: Iki nicyo gihe ubumenyi buzava mu bantu. Ndayibaza nti:Yewe Ntumwa y'Imana! Ni gute ubumenyi buzava mu bantu kandi dusoma Qur'an tukanayigisha abana bacu, nabo bakayigisha abana babo bikazagenda gutyo kuzageze ku munsi w'imperuka?? Nuko iransubiza iti: Nyoko arakakubura yewe Ziyad! Najyaga nkubara mu bantu basobanukiwe idini kuruta abandi hano i Madinat! Aba si abayahudi n'abanaswara basoma Tawurati na Injiili, ariko ntibagire na kimwe bashyira mu bikorwa mu bibikubiyemo?!
Hadithi yagizwe impamo ifite izindi ziyunganira. Yakiriwe na Ibun Madjah.