Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

24 of 559 cards

Clear filters
Yewe Ntumwa ya Allah, uravuga iki ku bayobozi badusaba uburenganzira bwabo, ariko bakatwima ubwacu? Uradutegeka iki? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramwirengagiza, arongera arabiyibaza iramwirengagiza, arongera arabiyibaza bwa kabiri cyangwa se bwa gatatu, nuko Al Ash'ath Ibun Qays aramukurura aramubwira ati: "Mujye mwumva munumvire, bazabazwa ibyo bategetswe, namwe mubazwe ibyo mwategetswe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Nihagira uzaza agasanga muri umwe, muri inyuma y'umuyobozi umwe, agashaka kubumwambura no kubatatanya ngo mucikemo ibice, muzamwice."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahagurutse, iduha inyigisho zikora ku mutima, zatumye imitima ikangarana, amaso azengamo amarira, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho uduhaye ko zimeze nk'izisezera? Gira inama utugira! Nuko iravuga iti: "Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi, muzabifatishe ibijigo, kandi muzirinde ibyaduka mu idini, kubera ko buri cyaduka mu idini ari ubuyobe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Mana Nyagasani uzahabwa inshingano z'ubuyobozi mu bayoboke banjye akabagora nawe uzamuteze ingorane, n'uzazihabwa akaboroherera nawe uzamworohere."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri abantu iyo barebereye umunyamahugu ntibamubuze, baba bari hafi yo kugerwaho bose n'ibihano bya Allah."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad.
"Hazabaho abayobozi, muzamenya ibyabo bakora, mugire n'ibindi muyoberwa bakora, uzabimenya azaba arokotse, n'uzabiyoberwa azarokoka, ariko uzashimishwa na byo akabakurikira niwe uzaba afite ikibazo", nuko baramubaza bati: Ese tuzabarwanye? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: "Oya! Ntimuzabarwanye igihe cyose bazaba bagisali."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Umwe muri umwe uzabona ikibi gikorwa ajye agikuzaho ukuboko kwe, natabishobora akoreshe ururimi rwe, natabishobora ababare ku mutima, ariko uko ni ukwemera guciriritse."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.