Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

12 of 559 cards

Clear filters
"Iyo umugaragu arwaye cyangwa agiye mu rugendo, yandikirwa ibihembo by'ibikorwa yajyaga akora ari muzima, ndetse atari no ku rugendo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Mwese muri abashumba, kandi mwese muzabazwa ibyo mwaragijwe, umuyobozi uyoboye abandi ni umushumba ndetse azabazwa abo yaragijwe; n'umugabo ni umushumba ku be bo mu rugo kandi azababazwa; umugore ni umushumba ku byo mu rugo rw'umugabo we ndetse n'abana be, kandi azababazwa; n'umugaragu ni umushumba w'umutungo wa shebuja kandi azawubazwa! bityo mwese muri abashumba kandi muzabazwa ibyo mwaragijwe!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Twahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cyo kuyumva no kuyumvira byaba mu bitugoye cyangwa se mu bitworoheye, byaba mu byo dushishikariye no mu byo tudakunze, kabone n'iyo yaturutusha abandi cyangwa akatunyaga ibyacu. Twanayihaye kandi igihango cy'uko ntawe tuzarwanya ku buyobozi, kandi ko tugomba kurangwa no kuvuga ukuri aho turi hose, tudatinye umugayo w'uwo ari we wese kubera Allah.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Buri ngingo zigize umuntu aba akwiye kuzitangira ituro; buri munsi izuba rirasaho, iyo yunze hagati y'ababiri aba atanze ituro, iyo afashije umuntu akamutwara ku ndogobe ye cyangwa se akamutwazaho ibintu bye aba atanze ituro, n'ijambo ryiza ni ituro, na buri rutambwe ateye ajya gusali biba ari ituro atanze, no gukura kwe mu nzira icyasitaza abantu aba atanze ituro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
" Nta muntu n’umwe Allah azashinga kuyobora abantu hanyuma umunsi azapfiraho agapfa yarabibye, usibye ko Allah azamuziririza kuzinjira mu Ijuru.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Ubwo Abu Twalib yari agezweho n'urupfu, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje kumureba isanga ari kumwe na Abu Djah'li, na Abdullah Ibun Abi Umayat Ibun Al Mughirat, maze iramubwira iti: Yewe Data wacu! Vuga uti: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah, iri jambo nzaryifashisha nkuvuganira kwa Allah, nuko Abu Djah'li na Abdullah Ibun Abi Umayat baravuga bati: Ubwo urahakana idini rya Abdul Mutwalib? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikomeza kubimusubiriramo, nabo bamusubiriramo biriya bamubwiye, kugeza ubwo Abu Twalib avuze bwa nyuma ati: Ndi ku idini rya Abdul Mutwalib, yanga kuvuga rya jambo (La ilaha ila llah); Said Ibun Al Musayyib yaravuze ati: Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Ndahiye ku izina rya Allah ko nzakomeza kugusabira igihe cyose ntarabibuzwa! Nuko Allah amanura umurongo wa Qur'an ugira uti: {Ntibikwiye ku Muhanuzi (Muhamadi) na ba bandi bemeye, gusabira ababangikanyamana kubabarirwa ibyaha...} [A-Tawbat: 113]. Uyu murongo Allah yawumanuye kubera Abu Twalib, maze abwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: {Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse.} [Al Qaswasw: 56]
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Buri rugingo mu ngingo zigize umuntu akwiye kurutangira ituro, na buri munsi izuba rirashe akwiye gutanga ituro; kunga ababiri bingana no gutanga ituro, gufasha umuntu ukamwuriza ku kigenderwaho cye, cyangwa se ukamuhereza umuzigo we ku kigenderwaho cye bingana no gutanga ituro, no kuvuga ijambo ryiza bingana no gutanga ituro, na buri rutambwe uteye ujya gusali (ku musigiti) bingana no gutanga ituro, no gukura mu nzira icyabangamira abantu bingana nko gutanga ituro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Urugero rw'umuntu ushikamye ku mategeko ya Allah n'utayubahiriza wayirengagije, ni nk'urugero rw'abantu bari mu bwato bakoze Tombola bamwe bakajya hejuru, abandi bakajya hasi; hanyuma abari hasi bashaka amazi yo kunywa bakabinyuza ku bari hejuru, kugeza ubwo bavuga bati: "Ariko iyo dutobora ubwato tukajya tubona amazi hafi tutiriwe tugora abo hejuru! Nibabareka bakabikora nk'uko babishaka bose bazarohama, ariko nibababuza kubikora bose bazarokoka!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.