Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

62 of 559 cards

Clear filters
"Allah azazingazinga isi, azingazinge n'ibirere n'ikiganza cye cy'iburyo, narangiza avuge ati: Ninjye mwami, abami bo ku isi bari he?"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mbere y'uko ipfa ho iminsi itanu ivuga iti: " Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara, kandi iyo nza guhitamo inshuti magara mu bayoboke banjye nari kumugira Abubakari. Kandi ababayeho mbere yanyu bajyaga bafata imva z'abahanuzi babo n'abakora ibyiza muri bo bakazihindura imisigiti! Muramenye imva nimuzazihindure imisigiti, ibyo ndabibabujije!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Yemwe bantu mu by'ukuri Allah ni mwiza kandi yakira ibyiza, kandi ibyo Allah yategetse abemeramana, nibyo yategetse Intumwa n'abahanuzi aho yababwiye ati: "Yemwe ntumwa! Nimurye amafunguro meza (aziruwe) kandi mukore ibikorwa byiza. Mu by’ukuri njye ndi Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora." Surat Al Mu-uminuna: 51, n'ahandi yavuze ati: "Yemwe abemeye! Murye mu byiza twabafunguriye kandi mushimire Allah niba koko ari We wenyine musenga." Surat Al Baqarat: 172. Nuko irangije itanga urugero rw'umugabo umwe waba ari ku rugendo rurerure, unaniwe imisatsi ye idasokoje, maze akazamura ibiganza bye mu kirere yinginga Allah agira ari: Nyagasani, Nyagasani, nyamara ibyo kurya bye ari ikizira, n'ibyo kunywa bye ari ikizira, n'imyambaro ye ari ikizira, ndetse n'ibimutunze byose ari ikizira! Ni gute Allah yakwakira ubusabe bwe?"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah arindiriza umunyamahugu, kugeza ubwo amuguye gitumo ntabe yamucika Abi Mussa aravuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije isoma umurongo ugira uti: {Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.} [Hud: 102]
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Mwene Adamu arampinyura kandi bidakwiye, aranantuka kandi ntibikwiye; kumpinyura kwe ni igihe abavuga ngo: Allah ntazanzura ngo angarure nk'uko yandemye bwa mbere, kandi iremwa rya mbere siryo ryoroshye kuruta kuba namugarura! Naho kuntuka kwe ni igihe avuze ati: Allah yagize umwana, kandi ari njye umwe rukumbi, wo kwishingikirizwa, sinabyaye, ndetse sinabyawe, kandi nta n'umwe duhwanye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
Itsinda mu bantu ryaje risanga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko Intumwa y'Imana yakira igihango cy'abantu icyenda muri bo umwe muri bo irifata, maze barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Wakiriye igihango cy'abantu icyenda uyu nguyu uramureka? Irabasubiza iti: Uyu afite impingi! Nuko uwo muntu yinjiza ukuboko kwe arayica, Intumwa ibona kwakira igihango cye, ndetse iranavuga iti: "Umuntu uzambara impigi azaba akoze ibangikanyamana."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Ahmad.
"Igihe cyose umugaragu ahishiriye mugenzi we hano ku isi, Allah nawe ku munsi w'imperuka azamuhishira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ntabwo indwara yo ubwayo yifata ngo yimukire ku muntu wundi uretse ko biba ku bw'igeno rya Allah, nta n'umwaku ubaho, birananezeza kwizera ibyiza", nuko barayibaza bati: Kwizera ibyiza bishatse kuvuga iki? Irabasubiza iti: "Ni ijambo ryiza."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim