Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

62 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje aho nari ndi, isanga nafungishije ububiko bwanjye igitambaro kiriho amashusho y'ibihumeka, nuko ibibonye iragica, inahinduka mu buranga iravuga iti: Yewe Aishat! Abantu bazahanishwa ibihano bikaze kwa Allah ku munsi w'imperuka ni babandi biganaga ibiremwa bya Allah", nuko Aishat aravuga ati: Nuko cya gitambaro turagica, tugikoramo umusego umwe cyangwa se ibiri."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umugabo umwe yagiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ibyo ayibwira ku bintu bimwe, nuko aravuga ati: Allah nabishaka nawe ukabishaka! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: "Urashaka kundeshyeshya na Allah? Vuga uti: Allah wenyine nabishaka."
Uruhererekane rw'abayakiriye ni rwiza. رواه ابن ماجه والنسائي في الكبرى وأحمد
Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yampetse ku ndogobe bitaga Ufayr, nuko irambaza iti: Yewe Muadh! Waba uzi uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufite ho? Ndayisubiza nti: Allah n'Intumwa ye nibo babizi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Mu by'ukuri uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be nuko bagomba kumugaragira wenyine batamubangikanyije n'icyo ari cyo cyose, naho uburenganzira bw'abagaragu kwa Allah nuko atazigera ahana utaramubangikanyije n'icyo ari cyo cyose" Nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese sinabibwira abantu? Intumwa iramusubiza iti: Oya! Wibibabwira batavaho bakirara!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha yadusengesheje isengesho rya mu gitondo (A-Swub'hi) turi ahitwa Al Hudaybiyat imvura yari imaze guhita muri iryo joro, ubwo yari isoje isengesho yarahindukiye iratureba maze iravuga iti: Mwaba muzi uko Nyagasani wanyu ambwiye? Turayisubiza tuti: Allah n'Intumwa ye ni bo babizi! Nuko iratubwira iti: Bucya mu bagaragu banjye harimo unyemera n'umpakana! Uvuze ngo tugushirijwe imvura ku bw'ingabire za Allah n'impuhwe ze, uwo aba anyemera agahakana inyenyeri, naho uvuze ngo tugushirijwe imvura ku bw'inyenyeri iyi n'iyi uwo aba ampakanye ahubwo yemeye inyenyeri!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzavuga ati: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri, agahakana ibindi bigaragirwa bitari Allah, icyo gihe umutungo we n'amaraso ye biba ari ikizira, ibarura rye rikaba kwa Allah."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri Imana Rurema yababariye abayoboke banjye ibyo bazakora batabigambiriye cyangwa bibagiwe cyangwa ibyo bahatiwe gukora."
Umumenyi A-Nawawiy yaravuze ati: Iyi Hadith ni nziza. Yakiriwe na Ibun Madjah na Al Bayhaqiy ndetse n'abandi.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabajijwe iti: Ninde muntu uzabona ubuvugizi bwawe ku munsi w'imperuka? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irasubiza iti: Nibwiraga yewe Abu Hurayrat ko nta muntu n'umwe uzagutanga kumbaza kuri iyi Hadithi, kubera ko nabonye ushishikarira kumenya ibigendanye na Hadithi. umuntu uzabona ubuvugizi bwanjye ku munsi w'imperuka, ni uwo ari we wese wavuze LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima we cyangwa se muri we bimurimo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
Ally Ibun Abi Twalibi yarambwiye ati: Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.