Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

16 of 559 cards

Clear filters
"Mu by'ukuri Allah arafuha, n'umwemeramana arafuha, ariko gufuha kwa Allah kubaho igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Bamwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) baje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko barayibaza bati: Umwe muri twe ajya yiyumva muri we ikintu kimugora kuvuga! Intumwa y'Imana itababaza iti: Namwe cyababayeho? Barayisubiza bati: Yego! Irababwira iti: Icyo ni ikimenyetso cy'ukwemera gitomoye.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Uzagirira urwango umukunzi wanjye, mutangarije intambara hagati yanjye na we; kandi nta gikorwa umugaragu wanjye yakifashisha anyiyegereza kiruta kuba yakora ibyo namutegetse; kandi umugaragu wanjye akomeza kunyiyegereza akora ibikorwa by'umugereka atategetswe kugeza ubwo mukunze. Iyo mukunze mubera amatwi yumvisha, n'amaso arebesha, n'amaboko akoresha, n'amaguru agendesha! N'iyo ansabye muha ibyo ansabye, n'iyo anyiyambaje ngo ngire icyo murinda ndabikora! Kandi sinigeze nshidikanya ku kintu nkora nk'uko nshidikanya igihe umwemeramana agiye gupfa, yanga urupfu nanjye nkanga ikimubabaza!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Mukore uko mushoboye, munatinye Allah bijyanye n'ubushobozi bwanyu, mudakabije cyangwa se ngo murengere, kandi muzirikane ko nta n'umwe uzarokoka kubera ibikorwa bye." Nuko barayibaza bati: Nawe yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Nanjye, cyeretse Allah angiriye impuhwe ze n'ubuntu bwe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
“ِAllah Nyir'ubutagatifu yaravuze iti “Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Uzagirira urwango umukunzi wanjye, uwo mutangarije intambara hagati yanjye nawe; kandi nta gihe umugaragu wanjye yanyiyegereza akora igikorwa cyaruta gukora ibyo namutegetse n'igihe cyose akomeje kunyiyegereza akora ibikorwa by'umugereka bigera igihe nkamukunda; iyo mukunze mubera amatwi yumvisha, n'amaso arebesha, n'amaboko akoresha, n'amaguru agendesha, n'iyo hari icyo ansabye ndakimuha, n'iyo ansabye ngomba kumurinda."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.