Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

47 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ijambo nanjye ndavuga; yaravuze iti: "Uzapfa asaba ikindi kitari Allah mu cyimbo cya Allah azinjira mu muriro" Nanjye ndavuga nti: Uzapfa ataragize ikindi asaba mu cyimbo cya Allah azinjira mu ijuru.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
“Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Nta muntu n'umwe muri mwe uretse ko azavugishwa na Allah, nta musemuzi uri hagati ye na Nyagasani we; azareba iburyo bwe nta kindi azabona usibye ibikorwa yakoze, azareba ibumoso bwe nta kindi azabona uretse ibyo yakoze, azareba imbere ye nta kindi azabona usibye umuriro uri kuza wototera uburanga bwe; bityo nimutinye umuriro kabone n'iyo icyawubarinda cyaba igikorwa cyiza gito kingana n'igishishwa cy'itende."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yari ihetse Muadh ku kigenderwaho maze iramuhamagara ivuga iti: Yewe Muadh! Arayisubiza ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana! Irongera iramuhamagara iti: Yewe Muadh! Arayisubiza ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana! Inshuro eshatu! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Nta muntu n'umwe uhamya ko mu by'ukuri nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse akanahamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah, abikuye ku mutima usibye ko Allah amuziririza kuzinjira mu muriro; Muadh aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese iyi nkuru nziza nyigeze ku bandi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: "...Byatuma birara!..." Muadh yaje kubivuga igihe cyo gupfa kwe cyegereje yirinda ko yagwa mu cyaha (cyo guhisha ubumenyi)!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Abantu babajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekenye n'abapfumu, Intumwa y'Imana irabasubiza iti: "Bariya ntacyo bari cyo!" Barongera barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Iyo bavuze ikintu hari ubwo kiba ukuri! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: " Ibyo baba bavuze bikaba ukuri, ni ijini riba ryaryumvise rikaryongorera mu gutwi k'umwambari waryo, maze bakarivanga n'ibinyoma birenga ijana!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ntimukicare hejuru y'imva kandi ntimugasari mwerekeye ku mva."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yegereje igihe cyo gupfa yitwikiriye igitambaro mu maso, yakomererwa ikagikura ku maso, maze iravuga iti: Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)" iri kwihanangiriza gukora nk'ibyo!
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje aho nari ndi, isanga nafungishije ububiko bwanjye igitambaro kiriho amashusho y'ibihumeka, nuko ibibonye iragica, inahinduka mu buranga iravuga iti: Yewe Aishat! Abantu bazahanishwa ibihano bikaze kwa Allah ku munsi w'imperuka ni babandi biganaga ibiremwa bya Allah", nuko Aishat aravuga ati: Nuko cya gitambaro turagica, tugikoramo umusego umwe cyangwa se ibiri."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim