Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

4 of 559 cards

Clear filters
Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: Yewe mwene Adamu! Igihe cyose unsabye unyizeye ukanyiringira nkubabarira ibyaha byawe kandi ntacyo bintwaye Yewe mwene Adamu, n'iyo ibyaha byawe byaba byinshi ku buryo bigera ku ijuru hanyuma ukansaba imbabazi nakubabarira kandi ntacyo bintwaye! Yewe mwene Adam, uramutse uje ungana warakoze ibyaha byakuzura isi, hanyuma ukansanga utarambangikanyije n'icyo ari cyo cyose, nanjye naguha imbabazi zingana nkabyo!!"
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhiy.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yerekezaga ahitwa Hunayni, yanyuze ku giti cy'ababangikanyamana bitaga Dhatu An'watw, bajyaga bamanikaho intwaro zabo, nuko barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Natwe dushyirireho igiti nk'iki cya Dhatu An'watw nkuko nabo bagifite! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Sub'hanallah! Ubutagatifu ni ubwa Allah Neza neza muvuze nk'ibyo abantu ba Musa bamubwiye bati: {Dushyirireho imana nk'uko nabo bafite imana} [Al A'araf: 138] Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko muzakomeza gukurikira imigenzo y'abababanjirije."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
"Yewe mwana ngiye kukwigisha amagambo (ugomba kwitaho): Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho. Jya wita ku mategeko y’Imana uzayisanga imbere yawe (aho ugana). Nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana, umenye kandi ko n’ubwo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire icyiza bakumarira, ntacyo bakumarira usibye icyo Imana yakwandikiye gusa. Kandi n’iyo baterana kugira ngo bagire ikibi bagukorera, ntacyo bagukoraho usibye gusa icyo Imana yakwandikiye. Amakaramu yanditse ibyo yarekeye aho, ndetse na wino yabyanditse yarumye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad