Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

124 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (59)
“Ese muzi gusebanya icyo ari cyo? Baravuga bati: Imana n’Intumwa yayo ni bo babizi. Iravuga iti: Ni ukuvuga umuvandimwe wawe ibyo atishimira. Baravuga bati: Ese n’iyo naba muvuga ibimuriho? Iravuga iti: Iyo ibyo uvuga bimuriho uba umusebeje, naho iyo ibyo umuvuga bitamuriho uba umuharabitse.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Igihe cyose habayeho koroha mu kintu bikigira cyiza, kandi n'igihe nta koroha kubayemo bikigira kibi."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Nari nkiri umwana muto nderwa n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), mu gihe cyo kurya nakoraga hirya no hino ku isahani, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irambwira iti: "Yewe mwana, jya uvuga ku izina rya Allah, urishe ukuboko kwawe kw'indyo ndetse unarye ibiri imbere yawe". Kuva icyo gihe natangiye kujya ndya gutyo.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzavuga imvugo navuze abizi cyangwa akeka ko ari ikinyoma, azaba ari umwe mu babeshyi."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim mu iriburiro ry'igitabo cye.
"Mu by'ukuri Allah yategetse kugira neza muri buri cyose gikozwe, nimuzaba mugiye kwica mujye mwica neza, kandi nimuzaba mugiye kubaga (itungo) mujye mubaga neza, kandi umwe muri mwe ajye atyaza neza icyuma cye ndetse anaruhure itungo rye.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ese mbereke ibyatuma Allah abababarira ibyaha byanyu, ndetse akanabazamura mu ntera? Barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Nuko irababwira iti: "Gutawaza neza mu bihe bigoye, no gutera intambwe nyinshi ugana ku musigiti, no gutegereza iswalat nyuma y'iyindi; ibyo muzabe ari byo mukomeraho."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana (inshuro eshatu), kandi nta n'umwe muri twe usibye ko hari ubwo abitekereza, ariko Allah Nyir'ubutagatifu abikuzaho kumwiringira (A-Tawakul)."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje ni ubumenyi kurangira mu bantu, kwiyongera kw'ubujiji, kwiyongera kw'ubusambanyi, abantu kunywa inzoga ku bwinshi, abagabo kuba bake, abagore kuba benshi kugeza ubwo abagore mirongo itanu bazajya bahagararirwa n'umugabo umwe ari we ubakemurira ibibazo!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim