Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

124 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (59)
Iyaba mwiringira Imana bya nyabyo, yari kujya ibaha amafunguro nk'uko iyaha inyoni zizinduka mu gitondo zishonje, zikagaruka ku mugoroba zijuse.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Imamu Ahmad na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ibun Hiban mu gitabo cye cya Swahih ndetse na Al Hakim.
"Icyiza ni ukurangwa n'imico myiza, n'ikibi ni buri kintu cyose kikubuza amahoro mu mutima wawe, ukaba udashaka ko abantu bakimenya".
Hadithi y'impamo Hadithi ya mbere: Yakiriwe na Muslim, naho iya kabiri yakiriwe na Ahmad na A-Darimiy.
"Ururimi rwawe ntirukajye rutandukana no gusingiza Allah".
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ahmad na Tirmidhi na Ibun Madjah na Ibun Hiban.
"Uzorohereza umwemeramana mugenzi we imwe mu ngorane za hano mu isi, Allah nawe azamukuriraho zimwe mu ngorane zo ku munsi w'imperuka; n'uzorohereza ukomerewe mu bibazo bye, Allah nawe azamworohereza hano mu isi no ku munsi w'imperuka. N'uzahishira umuyisilamu mugenzi we, Allah nawe azamuhishira hano mu isi no ku munsi w'imperuka! Kandi Allah akomeza gutera inkunga umugaragu we igihe cyose nawe atera inkunga mugenzi we. N'uzafata inzira agiye gushakisha ubumenyi, Allah azamworohereza inzira igana mu ijuru, kandi nta na rimwe abantu bateranira muri imwe mu ngoro za Allah, basoma igitabo cya Allah banakigishanya uretse ko bamanurirwa ituze, bagasabwa n'impuhwe za Allah ndetse bakazungurukwa n'abamalayika ndetse na Allah akabavuga mu bo ari kumwe nabo mu ijuru (abamalayika), na buri wese uzadohoka mu gukora ibikorwa byamwinjiza mu ijuru, ntaziringire ko umuryango we hari icyo yamumarira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Usoma Qur'an mu ijwi riranguruye aba ameze nk'utanga amaturo ku mugaragaro, n'usoma Qur'an mu ibanga aba ameze nk'uhisha amaturo igihe ayatanga.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy
"Mujye murangwa no kuvugisha ukuri, kubera ko kuganisha mu byiza, n'ibyiza bikaganisha mu ijuru kandi umuntu akomeza kuba umunyakuri no kurangwa nakwo kugeza ubwo kwa Allah yanditswe ko ari umunyakuri; mujye munirinda ibinyoma kuko biganisha mu bibi, n'ibibi bikaganisha mu muriro; kandi umuntu akomeza kuba umunyabinyoma no kurangwa nabyo kugeza ubwo kwa Allah yanditswe ko ari umunyabinyoma ruharwa!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Inzozi nziza zituruka kwa Allah, naho imbi zituruka kwa Shitani, umwe muri mwe narota indoto mbi zimuteye ubwoba, ajye avuma ibumoso bwe, anikinge kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, icyo gihe ntacyo zizamutwara."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umunyembaraga si wawundi wihutira kurwana n’abantu, ahubwo umunyembaraga nyakuri ni wawundi ubasha kwifata (agatsinda uburakari) igihe arakaye.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim