Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

23 of 559 cards

Clear filters
Iyaba mwiringira Imana bya nyabyo, yari kujya ibaha amafunguro nk'uko iyaha inyoni zizinduka mu gitondo zishonje, zikagaruka ku mugoroba zijuse.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Imamu Ahmad na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah na Ibun Hiban mu gitabo cye cya Swahih ndetse na Al Hakim.
"Ururimi rwawe ntirukajye rutandukana no gusingiza Allah".
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ahmad na Tirmidhi na Ibun Madjah na Ibun Hiban.
"Usoma Qur'an mu ijwi riranguruye aba ameze nk'utanga amaturo ku mugaragaro, n'usoma Qur'an mu ibanga aba ameze nk'uhisha amaturo igihe ayatanga.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy
"Yemwe bantu! Mujye musuhuzanya indamutso yo kwifurizanya amahoro, mugabure ibyo kurya, mwunge amasano y'imiryango, mukore ibihagararo by'ijoro musari abandi baryamye, muzinjira mu ijuru mu mahoro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
Ese mbabwire ibyiza mu bikorwa byanyu n'ibitunganye muri byo ku Mana Nyagasani wanyu, ndetse bikanaba hejuru ya byose mu kubazamura inzego zanyu, ibyo bikanaba byiza kuri mwe kurenza kuba mwatanga Zahabu na Feza, ndetse ni na byiza kuri mwe kuruta kuba mwahura n'umwanzi wanyu mukarwana, mukamwica cyangwa se nawe akabica? Barayisubiza bati: Yego bitubwire yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: "Ni ukwibuka Imana no kuyisingiza".
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Uzarinda icyubahiro cy'umuvandimwe we, Allah nawe azarinda umuriro uburanga bwe ku munsi w'imperuka."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Mu ijoro nazamuwe mu ijuru (Is'ra-i) nahuye na Ibrahim maze arambwira ati: Yewe Muhamad, uzansuhurize abayoboke bawe indamutso y'amahoro, unababwire ko ijuru ari ryiza, ubutaka bwaryo ari bwiza, amazi yaryo ari urubogobogo, kandi ko ijuru ari rigari riringaniye ritarimo ibiti, no kubiteramo ni ukuvuga aya magambo: SUBHANALLAH WAL HAMDULILLAH WALA ILAHA ILA LLAHU WALLAHU AKBARU: Ubutagatifu ni ubwa Allah, n'ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah, kandi nta yindi mana ikwiye kugaragirwa uretse Allah, Imana isumba byose."
Hadithi nziza ushingiye ku bandi bayakiriye. Yakiriwe na Tirmidhiy.
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yitsamuraga, yashyiraga ikiganza cyayo cyangwa se umwambaro wayo ku munwa, ndetse ikanitsamura mu ijwi ryoroheje.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.