Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

60 of 559 cards

Clear filters
Umwarabu wo mu cyaro yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibwira ati: Nyereka igikorwa nakora nkazinjira mu ijuru! Iramusubiza iti: "Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat y'itegeko, utange amaturo y'itegeko, usibe igisibo cyo mu kwezi kwa Ramadhan." Wa mwarabu arayisubiza ati: Ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu biganza bye ko nta kindi nzongeraho. Ubwo yari amaze gutsimbura agiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ushaka kureba umuntu uzajya mu ijuru, narebe uyu."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uwo Allah ahitiyemo ibyiza amuha gusobanukirwa mu idini kandi nanjye ndi ugabanya abantu (imitungo) uko nategetswe na Allah, ndetse Allah niwe Mugaba, kandi mu bayoboke banjye (Umat) hari abazakomeza gushikama ku idini, ku buryo uzanyuranya nabo ntacyo bizabatwara, kugeza ubwo itegeko rya Allah rizasohorera."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe ntazafatishe igitsina cye ikiganza cye cy'iburyo igihe ari kwihagarika, ntanazikize umwanda (Gusitanji) akoresheje ikiganza cye cy'iburyo, kandi ntagahumekere mu cyo ari kunyweramo."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
“Uwaciye amasano n’ubuvandimwe ntazinjira mu ijuru”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uri ku kigenderwaho ajye asuhuza ugenda n'amaguru, n'ugenda n'amaguru asuhuze uwicaye, n'abacye bajye basuhuza abenshi."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uharanira gucyemura ibibazo by'umupfakazi n'umukene, aba ameze nk'uharanira inzira ya Allah, cyangwa se uhora akora ibihagararo by'ijoro asali ndetse n'amanywa akaba asibye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nari nkiri umwana muto nderwa n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), mu gihe cyo kurya nakoraga hirya no hino ku isahani, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irambwira iti: "Yewe mwana, jya uvuga ku izina rya Allah, urishe ukuboko kwawe kw'indyo ndetse unarye ibiri imbere yawe". Kuva icyo gihe natangiye kujya ndya gutyo.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim