Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

21 of 559 cards

Clear filters
"Kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana, kwemera umwaku ni ibangikanyamana (inshuro eshatu), kandi nta n'umwe muri twe usibye ko hari ubwo abitekereza, ariko Allah Nyir'ubutagatifu abikuzaho kumwiringira (A-Tawakul)."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
"Abagira impuhwe Allah Nyir'impuhwe nawe azazibagirira; mujye mugirira impuhwe abo ku isi, kugira ngo uri mu ijuru nawe azazibagirire."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, ndetse na Ahmad.
"Ururimi rwawe ntiruzatane no gusingiza Allah."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
Ibikorwa biba mu byiciro bitandatu; ndetse n'abantu bari mu byiciro bine; Ibyo byiciro bitandatu icya mbere n'icya kabiri ni ibintu by'itegeko ko bigomba kubaho, icya gatatu n'icya kane ni kimwe ku kindi nta kongererwa, icya gatanu n'icyiza kimwe kingana nk'ibyiza icumi; icya gatandatu n'icyiza kingana n'ibyiza magana arindwi. Naho ibintu bibiri by'itegeko ko bigomba kubaho nuko uzapfa atarajyaga abangikanya Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, naho uwapfuye yarabangikanyaga Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro. Naho ikintu kimwe ku kindi; nuko uzagira umugambi wo gukora igikorwa cyiza kugeza ubwo nawe acyiyumvamo, na Allah akabimubonaho azandikirwa icyiza kimwe, n'uzakora igikorwa kibi kimwe yandikirwa ikibi kimeze nkacyo! Ariko ukoze icyiza kimwe agihemberwa ibyikubye icyo inshuro icumi. N'uzagira icyo atanga mu nzira ya Allah icyiza kimwe azagikubirwa kugeza ku nshuro magana arindwi. Naho abantu harimo abo Allah yahaye mu mafunguro hano ku isi ariko batazagira icyo babona ku munsi w'imperuka, harimo n'abo Allah atagize icyo aha hano ku isi ariko akazabaha ku munsi w'imperuka, harimo n'abo ntacyo yahaye hano ku isi no ku munsi w'imperuka ntacyo bazaba bafite, hakaba n'abo Allah yahaye hano ku isi azaha no ku munsi w'imperuka.
Hadithi nziza. Yakiriwe na Ahmad.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana? Kurokoka ni gute? Iransubiza iti: "Jya urinda ururimi rwawe, inzu yawe ibe iguhagije, kandi ujye uririra ibyaha byawe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
Umwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bajyaga badusomera Qur'an yatubwiye ko bajyaga biga ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha imirongo icumi, ntibagire indi mirongo bongeraho batarayifata mu mutwe ngo bayishyire no mu bikorwa. Baravuze bati: Byatumye tumenya ubumenyi tubushyira no mu bikorwa.
Hadithi nziza. Yakiriwe na Ahmad.
"Iyo muba mwiringira Allah uko bikwiye, yari kubaha amafunguro nkuko ayaha inyoni, zizinduka zishonje nyamara zikagaruka zihaze."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Mutinye Nyagasani wanyu, musali iswalat eshanu zanyu, musibe ukwezi kwanyu, mutange amaturo mu mitungo yanyu, mwumvire abayobozi banyu muzinjira mu ijuru rya Nyagasani wanyu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.