Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

8 of 559 cards

Clear filters
Umugabo umwe uturutse ahitwa Nadj'di yaje kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), imisatsi ye ishambaguje, twumva ijwi rye ariko ntidusobanukirwe n'ibyo ari kuvuga, araza yegera Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) atangira kuyibaza ku buyisilamu, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iswalat eshanu ku manywa na nijoro", nuko arongera arayibaza ati: Hari ibindi ntegetswe bitari ibi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Nta bindi, cyeretse nushaka gukora iby'umugereka, no gusiba ukwezi kwa Ramadwan." Arongera arayibaza ati: Hari ibindi ntegetswe bitari ibi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Nta bindi, cyeretse nushaka gukora iby'umugereka." Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira no gutanga amaturo, maze arayibaza ati: Hari ibindi ntegetswe bitari ibi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Nta bindi, cyeretse nushaka gukora iby'umugereka." Twal'hat aravuga ati: Nuko wa mugabo aragenda, agenda avuga ati: Ndahiye ku izina rya Allah ko nta bindi nzongera kuri ibi, ndetse nta n'ibyo nzagabanyaho! Maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Afite intsinzi niba ari kuvugisha ukuri."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
التصنيف الشرعيوجوب الصلاة وفضلها وحكم تاركها، صلاة التطوع، وجوب الزكاة وحكم تاركها، صدقة التطوع، وجوب الصيام وحكم تاركه، الإسلامموضوعات الحديثالزكاة ومكانتها، الصوم الواجب، صيام التطوع، صدقة التطوع، مكانة الصلاة وفضلها، صلاة التطوعمحاور التعريف بالإسلامأركان الإسلام
"Amazu yanyu ntimuzayagire nk'amarimbi, kubera ko Shay'twani ihunga inzu isomerwamo Suratul Baqarat."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
التصنيف الشرعيآداب تلاوة القرآن الكريم، فضائل السور والآيات، صلاة التطوعموضوعات الحديثتلاوة القرآن، فضائل السور والآيات، صلاة التطوع
"Nta muntu ukora icyaha, yarangiza agahaguruka akisukura agasali, hanyuma agasaba Allah imbabazi, usibye ko Allah amubabarira ibyaha bye", arangije asoma umurongo mutagatifu wa Qur'an ugira uti: {Na ba bandi iyo bakoze icyaha cy’urukozasoni cyangwa bakihemukira (batumvira Allah), bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo...} [Al Imran: 135].
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad.
التصنيف الشرعيالتوبة، صلاة التطوع، تفسير الآياتموضوعات الحديثالقرآن وعلومه، سعة فضل الله عز وجل، التوبة، صلاة التطوع
Nafashe mumutwe Rakat icumi nzikuye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) : Ebyiri za mbere yo gusali iswalat yo ku manywa (Adhuhuri) n'ebyiri za nyuma yayo, ebyiri za nyuma y'iswalat ya nimugoroba (Al Maghrib) igeze mu rugo iwayo, n'ebyiri za nyuma y'iswalat ya nijoro (Al Isha) igeze mu rugo iwayo, n'ebyiri mbere yo gusali Iswalat yo mu rucyerera (Al Fadj'ri). Ariko iyi saha ya mbere yo mu gusari Iswalat yo mu rukerera nta muntu wajyaga yinjira ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nabiganirijwe, naganirijwe na Haf'swat ko iyo umuhamagazi w'iswalat yayihamagariraga, umuseke utambitse, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isali rakat ebyiri. No mu yindi mvugo ivuga ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isali rakat ebyiri nyuma y'iswala y'imbaga (y'idjuma).
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim mu mpererekane zose z'abayakiriye.
التصنيف الشرعيصلاة التطوع، السنن الرواتبموضوعات الحديثالسنن الرواتب
"Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
التصنيف الشرعيآداب الدعاء، أسباب إجابة الدعاء وموانعه، صفة الصلاة، أذكار الصلاة، صلاة التطوعموضوعات الحديثالدعاء، صفة الصلاة
"Umwe muri mwe niyinjira mu musigiti, ajye asali raka ebyiri mbere y'uko yicara."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
التصنيف الشرعيصلاة التطوع، أحكام المساجدموضوعات الحديثأحكام المساجد غير الحرمين، صلاة التطوع
Nahuye na Thawbani, waheshejwe ubwigenge n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nuko ndamubwira nti: Mbwira igikorwa nakora Allah akazanyinjiza mu ijuru? Cyangwa se yaravuze ati: Naravuze nti: Igikorwa Allah akunda kuruta ibindi, nuko araceceka, ndongera ndabimubaza araceceka, ndongera ndabimubaza bwa gatatu araceceka, maze arambwira ati: Ibyo umbajije nabibajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze irambwira iti: "Jya uhozaho kubamira Allah kenshi, kubera ko ntabwo uzubamira Allah inshuro imwe usibye ko azakuzamura mu ntera, akanakubabarira ibyaha" Ma'adanu yaravuze ati: Hanyuma naje guhura na Abu A-Darda-i ndabimubaza maze ambwira nk'ibyo Thawbanu yambwiye.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
التصنيف الشرعيفضائل الأعمال الصالحة، وجوب الصلاة وفضلها وحكم تاركها، صلاة التطوعموضوعات الحديثمكانة الصلاة وفضلها، صلاة التطوع
"Amazu yanyu ntimuzayagire amarimbi, kandi imva yanjye ntimuzayigire aho gukorera iminsi mikuru, kandi mujye munsabira kubera ko kunsabira kwanyu aho mwaba muherereye hose bingeraho."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawudi.
التصنيف الشرعيفضائل الأعمال الصالحة، صلاة التطوع، زيارة القبور، الإيمان بنبينا محمد صلى الله عليه وسلمموضوعات الحديثأهمية التوحيد، اتخاذ القبور مساجد، حقوق النبي ﷺمحاور التعريف بالإسلامالغلو في الأنبياء