Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

4 of 559 cards

Clear filters
"Iswalat y'umugabo mu mbaga irusha iyo asariye mu rugo rwe ndetse n'iyo asariye aho acururiza inzego makumyabiri na zirindwi, kubera ko umwe muri bo iyo yisukuye (Udhu) akabikora neza, yarangiza akajya ku musigiti nta kindi kimujyanye usibye iswalat, kuri buri rutambwe ateye azamurwa mu rwego, ndetse akanababarirwa icyaha kuri buri rutambwe kugeza yinjiye mu musigiti. Iyo yinjiye mu musigiti, akomeza kubarwa nk'uri mu iswalat igihe cyose ari yo ategereje; kandi abamalayika basabira imigisha umwe muri mwe wicaye mu cyicaro yasariyemo bagira bati: "ALLAHUMA IR'HAMHU, ALLAHUMA IGH'FIR LAHU, ALLAHUMA TUB ALAYHI MA LAM YU-UDHI FIHI, MA LAM YUH'DITH FIHI: Nyagasani Mana mugirire impuhwe, Nyagasani Mana mubabarire, Nyagasani Mana muhe imbabazi", igihe cyose atabangamiye abandi cyangwa se ngo atakaze isuku ye ajye kwisukura bundi bushya."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umuntu utabona yaje agana Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), arayibwira ati: Yewe Ntumwa y'Imana, simfite undandata ngo anzane ku musigiti, asaba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko yamuha uburenganzira akajya asalira iwe mu rugo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabimwemerera, ariko akimara kugenda iramuhamagara iramubaza iti: Ese umuhamagaro w'iswalat (Adhana) ukugeraho ukawumva? Arayisubiza ati: Yego! Intumwa y'Imana iramubwira iti: Ujye uwitaba!
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Umuntu uzazindukira ku musigiti cyangwa se bugorobye, Allah yamuteguriye amazimano mu ijuru, buri uko aje azindutse mu rukerera cyangwa se aje bugorobye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umurongo mwiza mu iswalat ku bagabo ni uwubanza, n'umubi ni uw'inyuma; n'umurongo mwiza ku bagore ni uw'inyuma, n'umubi ni uw'imbere."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.