Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

4 of 559 cards

Clear filters
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabaga iri gusali ikavuga Allah Akbar yacecekaga akanya gato, mbere y'uko igira ibindi isoma, nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Undutira Data na Mama, uribuka igihe wacecekaga akanya gato ubwo wari umaze kuvuga Allah Akbar na mbere yo gusoma ibindi, wavugaga iki? Iramusubiza iti: Ndavuga nti: ALLAHUMA BA'ID BAYNII WA BAYNA KHATWAYAYA KAMA BA'ADTA BAYNAL MASH'RIQ WAL MAGHR'IB: Mana Nyagasani ntandukanya n'ibyaha byanjye nkuko watandukanyije hagati y'iburasirazuba n'iburengerazuba ALLAHUMA NAQINII MIN KHATWAYAYA KAMA YUNAQA A-THAWUBUL AB'YADWU MINA A-DANASI, ALLAHUMA GH'SILNII MIN KHATWAYAYA BITHAL'DJI WAL MA-I WAL BARADI: Mana Nyagasani nyeza untandukanye n'ibyaha byanjye nkuko wejeje umwambaro w'umweru uwurinda ikizinga. Mana Nyagasani nkesha unyeze ibyaha byanjye n'urubura n'amazi y'urubura.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nyuma ya buri swalat y'itegeko yajyaga ivuga iti: "LA ILAHA ILA ALLAH WAHDAHU LA SHARIKALAHU, LAHUL MULKU WA LAHUL HAMDU WA HUWA ALA KULI SHAYI’IN QADIRU: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri usibye Allah, ni umwe utabangikanywa n’ikindi icyo aricyo cyose, niwe Nyir'ubwami, niwe ukwiye gushimwa n'ibisingizo, ni nawe ufite ubushobozi bw’icyo ari icyo cyose. ALLAHUMA LA MANI’A LIMA A’ATWAYITA, WALA MU’UTWIYA LIMA MANA’ATA, WA LA YAN’FAU DHAL DJADI MI’NIKAL DJADU: Mana Nyagasani ntawakwima uwo wahaye, nta n'uwaha uwo wimye, n'umunyabushobozi hano ku isi, nta cyo bwamumarira usibye ibikorwa byiza yakoze.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje idusanga maze turayibwira duti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twamaze kumenya uko tuzajya tugusuhuza, none ni gute tuzajya tugusabira imigisha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Mujye muvuga muti: ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI, KAMA SWALAYTA ALA ALI IBRAHIM, INAKA HAMIDUN MADJID. ALLAHUMA BARIK ALA MUHAMADIN WA ALA ALI MUHAMADIN KAMA BARAKTA ALA ALI IBRAHIM, INAKA HAMIDUN MADJID: Nyagasani Mana ha amahoro Muhamadi n'umuryango we nkuko wayahaye Ibrahim n'umuryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugusingizwa Nyir'icyubahiro. Nyagasani Mana ha imigisha Muhamadi n'umuryango we nkuko wabigenje kuri Ibrahim no ku muryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugusingizwa Nyir'icyubahiro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba ubusabe igira iti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MIN ADHABIL QAB'RI, WA MIN ADHABI NARI, WA MIN FATINATIL MAH'YA WAL MAMATI, WA MIN FITINATIL MASIHI DADJALI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde ibihano byo mu mva, n'ibihano by'umuriro, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, n'ibigeragezo bya Masihi A-Dadjali." No mu mvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe najya amara kuvuga ubuhamya bwa nyuma, ajye yikinga kuri Allah amusaba kumurinda ibintu bine: Ibihano by'umuriro, n'ibihano byo mu mva, n'ibigeragezo byo mu buzima no mu gupfa, ndetse n'ikigeragezo cya Masihi A-Dadjali."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim