Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

4 of 559 cards

Clear filters
"Nimuba mugiye kwituma ntimukerekere aho abayisilamu berekera basali (Qiblat), ndetse ntimukanahatere umugongo, ahubwo mujye mwerekera iburasirazuba n'iburengerazuba" Abu Ayubu yaravuze ati: Nyuma yaho twagiye ahitwa Shami, dusanga ubwiherero bwaho bwubatswe bwerekeye Qiblat, tukajya twihagarika twihengetse, ubundi tugasaba imbabazi Allah Nyir'ubutagatifu.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe ntazafatishe igitsina cye ikiganza cye cy'iburyo igihe ari kwihagarika, ntanazikize umwanda (Gusitanji) akoresheje ikiganza cye cy'iburyo, kandi ntagahumekere mu cyo ari kunyweramo."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga kwinjira mu bwiherero yasabaga ubusabe bugira buti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITHI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde amashitani y'amagabo n'amagore."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe, kandi umwe muri mwe nakanguka ajye akaraba intoki ze mbere y'uko azinjiza mu gikoresho akoresha isukuru (gutawarizamo), kubera ko umwe muri mwe aba atazi aho ukuboko kwe kwaraye." N'imvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe naba akangutse mu bitotsi bye, ntazinjize intoki ze mu gikoresho atawarizamo kugeza abanje kuzoza inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim