Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

99 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajije umugore umwe wo mu basangwa b'i Madinat (Answar), Ibun Abass yavuze izina rye ariko nararyibagiwe, iti: "Ni iki cyakubujije kujyana natwe mu mutambagiro mutagatifu? Wa mugore arayisubiza ati: Dufite indogobe ebyiri; se w'abana n'umuhungu we batwaye imwe, badusigira imwe yo kwifashisha no kuzana amazi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Ukwezi kwa Ramadhan nikugera, uzakore umutambagiro muto (Umrat), kubera ko kuwukora muri uko kwezi bingana no gukora umutambagiro mukuru (Hidjat)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Buri gisindisha cyose ni inzoga, na buri nzoga ni ikizira. N'uzanywa inzoga hano ku isi agapfa ari uko akimeze ataricujije, mu ijuru ntazayinywa.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim, interuro yayo ya nyuma yakirwa na Bukhari.
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga kwinjira mu bwiherero yasabaga ubusabe bugira buti: "ALLAHUMA INI AUDHU BIKA MINAL KHUBUTHI WAL KHABAITHI: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde amashitani y'amagabo n'amagore."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umuntu uzaba ashaka kujya mu iswalat y'imbaga y'umunsi wa gatanu (Idjuma) ajye yiyuhagira."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nari umugabo usohokwamo n'amavangingo kenshi (Madhiyu), ariko nkagira isoni zo kubibaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kubera urwego rw'umukobwa we (Fatwimat) yari ariho, nuko ntegeka uwitwa Al Miqdad Ibun Al As'wad arabiyibaza, nuko Intumwa iramusubiza iti: "Ajye yoza igitsina cye hanyuma atawaze". Bukhari yakiriye imvugo igira iti: Nuko Intumwa iramubwira iti: "Tawaza, woze igitsina cyawe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Allah yaravuze ati: Buri gikorwa cya mwene Adamu ni icye, usibye igisibo, kubera ko cyo ni icyanjye ni nanjye uzagihembera, kandi igisibo ni urukingo, kandi umwe muri mwe naba yasibye ntakavuge amagambo mabi, cyangwa se intonganya; nihagira n'umuntu umutuka cyangwa se akamurwanya ajye avuga ati: Njyewe nasibye, kandi ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu biganza bye ko umwuka uva mu kanwa k'uwasibye ari mwiza kwa Allah kuruta impumuro y'umubavu. Uwasibye yishima ubugira kabiri: Igihe ari gusiburuka arishima, n'igihe azahura na Nyagasani we arishima."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga izamura amaboko yayo kugeza ahareshya n'intugu zayo igihe itangiye gusali, n'igihe ivuze Allah Akbar yunamye (Ruku'u), n'igihe yunamutse (ivuye Ruku'u) nabwo yarayazamuraga maze ikavuga iti: "SAMI'ALLAHU LIMAN HAMIDAHU, RABANA WA LAKAL HAMDU: Allah yumva umusingije, Mana Nyagasani ni wowe ukwiye gushimwa no gusingizwa;" ariko ntiyajyaga ibigenza kuriya igihe igiye kubama.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim