Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

99 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yamwohereje ahitwa Yemeni, maze ayibaza ku byerekeranye n'ibyengwamo ibinyobwa byaho, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: Ni ibihe? Arayibwira ati: Ni ibyitwa Al Bit'u n'ibyitwa Al Miz'ru! Abu Burdat baramubaza bati: Al Bit'u ni iki? Arababwira ati: Ni inzoga yengwa mu buki, naho Al Miz'ru ni inzoga yengwa mu ngano; nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: "Buri gisindisha cyose kiba ari ikizira!" Yakiriwe na Bukhari.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Iswalat y'umugabo mu mbaga irusha iyo asariye mu rugo rwe ndetse n'iyo asariye aho acururiza inzego makumyabiri na zirindwi, kubera ko umwe muri bo iyo yisukuye (Udhu) akabikora neza, yarangiza akajya ku musigiti nta kindi kimujyanye usibye iswalat, kuri buri rutambwe ateye azamurwa mu rwego, ndetse akanababarirwa icyaha kuri buri rutambwe kugeza yinjiye mu musigiti. Iyo yinjiye mu musigiti, akomeza kubarwa nk'uri mu iswalat igihe cyose ari yo ategereje; kandi abamalayika basabira imigisha umwe muri mwe wicaye mu cyicaro yasariyemo bagira bati: "ALLAHUMA IR'HAMHU, ALLAHUMA IGH'FIR LAHU, ALLAHUMA TUB ALAYHI MA LAM YU-UDHI FIHI, MA LAM YUH'DITH FIHI: Nyagasani Mana mugirire impuhwe, Nyagasani Mana mubabarire, Nyagasani Mana muhe imbabazi", igihe cyose atabangamiye abandi cyangwa se ngo atakaze isuku ye ajye kwisukura bundi bushya."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Shitani ipfundika amapfundo atatu mu irugu ry'umwe muri mwe igihe aryamye, igakubita kuri buri pfundo ivuga ati: ufite ijoro ryose komeza wiryamire. Iyo abyutse agasingiza Allah, ipfundo rya mbere rirapfunduka, yatawaza ipfundo rya kabiri rigapfunduka, iyo asayi ipfundo rya gatatu rirapfunduka, akagira imbaraga akamererwa neza, bitaba ibyo aramukana umunabi afite ubunebwe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzasiba ukwezi kwa Ramadwan afite ukwemera no kwiringira ibihembo kwa Allah, azababarirwa ibyaha yakoze mbere yaho.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Iyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabaga iri gusali ikavuga Allah Akbar yacecekaga akanya gato, mbere y'uko igira ibindi isoma, nuko ndayibaza nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Undutira Data na Mama, uribuka igihe wacecekaga akanya gato ubwo wari umaze kuvuga Allah Akbar na mbere yo gusoma ibindi, wavugaga iki? Iramusubiza iti: Ndavuga nti: ALLAHUMA BA'ID BAYNII WA BAYNA KHATWAYAYA KAMA BA'ADTA BAYNAL MASH'RIQ WAL MAGHR'IB: Mana Nyagasani ntandukanya n'ibyaha byanjye nkuko watandukanyije hagati y'iburasirazuba n'iburengerazuba ALLAHUMA NAQINII MIN KHATWAYAYA KAMA YUNAQA A-THAWUBUL AB'YADWU MINA A-DANASI, ALLAHUMA GH'SILNII MIN KHATWAYAYA BITHAL'DJI WAL MA-I WAL BARADI: Mana Nyagasani nyeza untandukanye n'ibyaha byanjye nkuko wejeje umwambaro w'umweru uwurinda ikizinga. Mana Nyagasani nkesha unyeze ibyaha byanjye n'urubura n'amazi y'urubura.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Kwiyuhagira ku munsi wa gatanu (Idjuma) ni itegeko kuri buri wese wirotera, no koza amenyo, ndetse no kwisiga umubavu igihe awufite.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ese umwe muri mwe atinya ko cyangwa se umwe muri mwe ntatinya ko yakubura umutwe we atanze umuyoboye mu iswala (Imam) ko Allah umutwe we yawugira nk'uw'indogobe, cyangwa se Allah akagira ishusho ye nk'iy'indogobe?"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umugore ntazakore urugendo rw'iminsi ibiri cyeretse ari kumwe n'umugabo we cyangwa se n'undi uziririjwe kumurongora, nta gisibo cyakorwa muri iyi minsi ibiri ngo cyemerwe: Umunsi mukuru w'irayidi yo gusiburuka (Eidul Fitri), n'umunsi mukuru w'irayidi y'igitambo (Eidul Adw'ha), nta n'iswalat yakemerwa ikozwe nyuma y'iswalat ya mu gitondo (Asw'buhi) kugeza izuba rirashe, nta n'iyakemerwa ikozwe nyuma y'iswalat yo ku gicamunsi (Al Asri) kugeza izuba rimaze kurenga, kandi ntabwo byemewe gukora urugendo rw'igihe runaka ugiye ku musigiti keretse imisigiti itatu: Umusigiti mutagatifu wa Makat, n'umusigiti wa Al Aq'swa (Yeruzalemu), no kuri uyu musigiti wanjye (wa Madinat)."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim