Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

4 of 559 cards

Clear filters
"Nihagira uzaza agasanga muri umwe, muri inyuma y'umuyobozi umwe, agashaka kubumwambura no kubatatanya ngo mucikemo ibice, muzamwice."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Hazabaho abayobozi, muzamenya ibyabo bakora, mugire n'ibindi muyoberwa bakora, uzabimenya azaba arokotse, n'uzabiyoberwa azarokoka, ariko uzashimishwa na byo akabakurikira niwe uzaba afite ikibazo", nuko baramubaza bati: Ese tuzabarwanye? Intumwa y'Imana irabasubiza iti: "Oya! Ntimuzabarwanye igihe cyose bazaba bagisali."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Twahaye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihango cyo kuyumva no kuyumvira byaba mu bitugoye cyangwa se mu bitworoheye, byaba mu byo dushishikariye no mu byo tudakunze, kabone n'iyo yaturutusha abandi cyangwa akatunyaga ibyacu. Twanayihaye kandi igihango cy'uko ntawe tuzarwanya ku buyobozi, kandi ko tugomba kurangwa no kuvuga ukuri aho turi hose, tudatinye umugayo w'uwo ari we wese kubera Allah.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzigomeka ku buyobozi akanitandukanya n'imbaga y'abayisilamu agapfa (ari uko akimeze), uwo azaba apfuye urupfu rwa kijiji, n'uzarwana buhumyi (nta mpamvu nyayo ituma arwana), ahubwo akarakara abitewe n'irondakoko cyangwa se akarihamagarira abantu cyangwa se akarwana kubera ryo akicwa ari ryo ahowe, azaba apfuye urupfu rwa kijiji! N'uzitandukanya n'abayoboke banjye, akarwanya atarobanura abeza n'ababi muri bo, ntiyirinde abemeramana muri bo, cyangwa se abo yahaye amasezerano muri bo, uwo ntabwo azaba ari mu bagendera ku migenzo yanjye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.