Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

5 of 559 cards

Clear filters
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyajyaga ireka gusaba ubu busabe buri uko bwije na buri uko bucyeye: "ALLAHUMA INI AS'ALUKA AL AFIYAT FII DUNIYA WAL AKHIRAT ALLAHUMA INI AS'ALUKAL AFUWA WAL AFIYAT FII DIINIII WA DUNIYAYA, WA AHLII WA MALIII, ALLAHUMA US'TUR AWURATII AW AWURAATII, WA AMIN RAWU'ATII, ALLAHUMA IH'FADHW'NII MIN BAYNI YADAYA, WA MIN KHAL'FII, WA A'AN YAMIINII, WA A'AN SHIMALII, WA MIN FAW'QII, WA AUDHU BI ADHWAMATIKA AN UGH'TALA MIN TAHTII: Mana Nyagasani ndagusaba ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka, Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi n'ubuzima bwiza mu kwemera no mu buzima bwa hano ku isi, no mu bantu banjye, no mu mitungo yanjye. Mana hishira inenge zanjye, unampe gutekana mu bintera ubwoba. Mana Nyagasani ndinda mu biri imbere hanjye n'inyuma hanjye, n'iburyo bwanjye n'ibumoso bwanjye, no hejuru yanjye, kandi nanikinze ku buhambare bwawe ngo undinde icyangirira nabi giturutse munsi yanjye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza byose, ibya vuba n'ibizatinda, ibyo nzi n'ibyo ntazi, nanakwikinzeho ngo undinde ibibi byose byaba ibya vuba n'ibya kera, ibyo nzi n'ibyo ntazi. Mana Nyagasani ndagusaba ibyiza wasabwe n'Umugaragu wawe akaba n'Intumwa yawe, nanakwikinzeho ngo undinde ibibi Umugaragu wawe akaba n'Intumwa yawe yakwikinzeho ngo umurinde. Mana Nyagasani ndagusaba ijuru n'ibyatuma ndigeramo byaba imvugo cyangwa se ibikorwa, nanakwikinzeho ngo undinde umuriro n'ibyatuma nywujyamo byaba imvugo cyangwa se ibikorwa, kandi ndagusaba ko buri geno ryose wangeneye ryaba ryiza kuri njye.)"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ibun Madjah na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda kuvuga kenshi igira iti: YA MUQALIBAL QULUBI THABIT QALBII ALA DIINIKA: Yewe uhindura imitima y'abantu, ha umutima wanjye gushikama ku idini ryawe", nuko ndavuga nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twarakwemeye twemera n'ibyo wahishuriwe, ese waba ufite ubwoba bw'ibizatubaho? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Yego, mu by'ukuri imitima iri hagati y'intoki ebyiri mu ntoki za Allah, ayihindagura uko ashatse!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
“Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, no kuneshwa n’umwanzi, no gushinyagurirwa n’abanzi.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na A-Nasa'iy na Ahmad.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Nyigisha ukuntu nazajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nyigisha icyo nzajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nuko irambwira iti: "Yewe Abas, yewe se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ujya usaba Allah ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka."
Hadithi yagizwe impamo ifite izindi ziyunganira. Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.