Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

45 of 559 cards

Clear filters
Idini ni ukugirana inama! Turayibaza tuti: Kuri inde? Intumwa y'Imana iti: "Inama zishingiye kuri Allah n’igitabo cye n’Intumwa ye, no ku bayobozi b'abayislamu, n’abandi muri rusange."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Konka ibere rimwe biziririza nk'ibyo kuvukana mu nda imwe biziririza."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mbagiriye inama yo gutinya Allah, no kumva no kumvira, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu, kubera ko uzabasha kubaho nyuma yanjye igihe kirekire, azabona ukutavuga rumwe gukomeye! Muzashikame ku migenzo yanjye no ku migenzo y'abasigire banjye bayobotse bakanayobora inzira y'ukuri, muzayifatishe amenyo y'ibijigo! Kandi muzirinde ibyaduka n'ibihimbano, kubera ko buri gihimbano cyose ari ubuyobe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy
"Isuku ni igice cy'ukwemera, no kuvuga ijambo AL HAMDULILLAH (Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah), byuzuza umunzani, no kuvuga amagambo SUBHANALLAH WAL HAMDULILLAH (Ubutagatifu n'ishimwe ni ibya Allah) byuzuza umwanya uri hagati y'ikirere n'isi, iswalat ni urumuri, n'ituro ni ikimenyetso, no kwihangana ni urumuri, ndetse na Qur'an izagushinjura cyangwa se igushinje, abantu bose bazinduka, umwe agurisha umutima we akawurokora cyangwa se akaworeka."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Nta kintu kibi mwene adamu yujuje nk'inda ye; kandi buri mwene Adamu ahagijwe n'imitamiro imukomeza ubuzima bwe, ariko nibiba ngombwa ko arenza, kimwe cya gatatu cy'inda ye azagiharire ibyo kurya bye, ikindi agiharire ibyo kunywa, ikindi agiharire ubuhumekero."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Imamu Ahmad na Tirmidhi na A-Nasa-iy na Ibun Madjah.
"Jya ureka gukora ibyo ushidikanyaho, ukore ibyo udashidikanyamo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa-iy.
"Iyo abantu baza kuba babona ibintu hashingiwe ku byo bibwira, abantu bari kujya bafata imitungo y'abandi n'ubuzima bwabo bakabyiyitirira, ariko ibishingirwaho n'ibimenyetso k'ushinja, n'indahiro k'umuntu uhakana ibyo ashinjwa."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Al Bayhaqiy na kimwe mu biyigize kiri mu bitabo Swahihi bya Bukhari na Muslim.
Bimwe mu byo abantu basigaranye bakomora ku buhanuzi bwo hambere, nuko umuntu utagira isoni yajya akora ibyo ashatse.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.