Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

18 of 559 cards

Clear filters
yavuze ko umuntu umwe yabwiye Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ati: “Mpa impanuro.” Intumwa iramusubiza iti: “Ntukarakare!” Asubiramo ikibazo cye kenshi, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Ntukarakare!”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
“Mu by’ukuri ibikorwa byose bigomba kujyana n’umugambi, kandi buri wese ahemberwa icyo yakoranye umugambi. Bityo, uzimuka kubera Imana n’Intumwa yayo, uwo ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’Intumwa yayo. Ariko uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe n'aba Imamu babiri mu bumenyi bwa Hadith: Abu Abdillah Muhamad Ibun Ismail Ibun Ibrahim Ibun Al Mughirat Ibun Bardizbah Al Bukhary, na Abul Husein Muslim Ibun Al-Hadjadj Ibun Muslim Al Qushayiriy A-Nayisaburiy mu bitabo byabo byombi bya Swahih, bikubiyemo Hadith zizewe kandi z’impamo.
"Ubuyisilamu bwubakiye ku nkingi eshanu ari zo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah, kandi ko na Muhamadi ari umugaragu we ndetse akaba n'Intumwa ye, guhozaho iswalat, gutanga amaturo y'itegeko, gukora umutambagiro mutagatifu ku ngoro ya Al Ka'abat, ndetse no gusiba igisibo cya Ramadhan."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
Nategetswe kurwanya abantu kugeza ubwo bazahamya ko nta yindi Mana iriho ikwiye gusengwa uretse Allah na Muhamadi akaba ari Intumwa y’Imana, bagahozaho iswalat, ndetse bakanatanga ituro ry'itegeko (Zakat); nibaramuka bakoze ibyo, icyo gihe amaraso yabo n’imitungo yabo, kuri njye bizaba birinzwe ari ikizira usibye ibyo Isilamu yatanzemo uburenganzira, naho ibarura ryabo rizaba ari kwa Allah.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ibyo nababujije mujye mubyirinda, n'ibyo nabategetse mujye mukoramo ibyo mushoboye, kuko mu byoretse ababayeho mbere yanyu ni ukubaza ibibazo byabo byinshi, no kunyuranya kwabo n'abahanuzi babatumweho.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Umwe muri mwe ntaraba umwemera kugeza ubwo azifuriza mugenzi we ibyo nawe yiyifuriza."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Buri rugingo mu ngingo zigize umuntu akwiye kurutangira ituro, na buri munsi izuba rirashe akwiye gutanga ituro; kunga ababiri bingana no gutanga ituro, gufasha umuntu ukamwuriza ku kigenderwaho cye, cyangwa se ukamuhereza umuzigo we ku kigenderwaho cye bingana no gutanga ituro, no kuvuga ijambo ryiza bingana no gutanga ituro, na buri rutambwe uteye ujya gusali (ku musigiti) bingana no gutanga ituro, no gukura mu nzira icyabangamira abantu bingana nko gutanga ituro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari na Muslim.
"Mu by'ukuri Allah yaziririje kugurisha inzoga, n'ibyipfishije, n'ingurube ndetse n'ibigirwamana." Nuko barayibwira bati: Yewe Ntumwa y'Imana! None uravuga iki ku binure by'itungo ryipfishije, ko tubisiga mu mato tukanabisiga impu, ndetse abantu bakaba babicana bikabamurikira? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Oya, ni ikizira; irangije irababwira iti: Allah yavumye abayahudi, kubera ko yabaziririje ibinure by'inyama z'amatungo bo babigira byiza, barangije barabigurisha bakajya barya ikiguzi cyabyo."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim