Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

108 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (50)
Ally Ibun Abi Twalibi yarambwiye ati: Ese nkohereze ku cyatumye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) inyohereza? Nuko utagomba kureka ikibumbano usibye ko ugomba kugikuraho, cyangwa se ngo ureke imva isumba ubutaka usibye ko ugomba kuyireshyeshya nabwo.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Nahawe ibintu bitigeze bihabwa n'umwe mbere yanjye: Nahawe gutera ubwoba abanzi nkiri mu ntera y'urugendo rungana n'ukwezi, kandi nahawe isi ngo imbere aho gusalira (umusigiti) ndetse hanasukuye; bityo uwo ari we wese mu bayoboke banjye iswalat izasanga aho azaba ari hose ajye asali, nanaziruriwe iminyago itarigeze izirurirwa undi uwo ari we wese mbere yanjye, nanahawe kuzakora ubuvugizi. Intumwa y'Imana yajyaga yoherezwa ku bantu runaka, naho njye natumwe ku bantu bose."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ntimukarahire ku nkozi z'ibibi no ku bakurambere banyu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Twari turi ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ari mu ijoro, nuko ireba ukwezi -igihe kwabaye inzora- maze iravuga iti: Mu by'ukuri muzabona Nyagasani wanyu nkuko mubona uku kwezi, kandi ntimuzigera mubyigana mugorwa no kumureba; nimushobora kutananirwa no gusali iswalat ya mbere y'uko izuba rirasa na mbere y'uko rirenga muzabikore." Irangije isoma umurongo ugira uti: {...unatagatifuze Nyagasani wawe umukuza mbere y’uko izuba rirasa na mbere y’uko rirenga...}. Twaha: 130.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nta muntu n'umwe utunze Zahabu cyangwa se Feza akaba atazitangira ukuri kwazo, usibye ko ku munsi w'imperuka zizahindurwamo ibizabatwikishwa byo mu muriro, maze babitwikishwe mu mbavu zabo n'imisaya yabo, na buri uko bizajya birangira, bazajya bongera babimutwikishe, ku munsi umwe bazaba bakorerwa ibyo uzaba ungana n'imyaka ibihumbi mirongo itanu, kugeza ubwo abagaragu bose bamaze gucibwa imanza, maze ari bwo abona aho yerekeza niba ari mu ijuru cyangwa se mu muriro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Nyuma yanjye mu bayoboke banjye hazabaho abantu bazababwira ibyo mutigeze mwumva mwe n'ababyeyi banyu, abo bantu muzabirinde."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Yewe Ntumwa y’Imana mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim na Ahmad
"Muzakomeza gukurikira imigenzo y'ababayeho mbere yanyu, intera ku yindi, intambwe ku yindi, kugeza ubwo n'iyo bakinjira mu mwobo w'inyaga mwabakurikira!" Nuko tubaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) tuti: Yewe Ntumwa y'Imana, ugamije kuvuga abayahudi n'abanaswara? Iradusubiza iti: "Ni abahe bandi batari abo?"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim