Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

108 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (50)
"Umwe muri mwe ntazashinja mugenzi we kuba inkozi y'ibibi, cyangwa se ngo amushinje ubuhakanyi usibye ko bimugarukira akaba ari we uba ibyo ashinjije bagenzi be, mu gihe uwo abishinje atari ko ameze."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Ibintu bine uwo bizagaragaraho azaba ari indyarya nyayo; n'uwuzagaragarwaho na kimwe muri byo azaba agaragaweho na kimwe mu biranga indyarya: Iyo aganira arabeshya, n'iyo atanze isezerano araryica, n'iyo yizewe arahemuka, n'iyo atonganye ararengera."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mukore uko mushoboye, munatinye Allah bijyanye n'ubushobozi bwanyu, mudakabije cyangwa se ngo murengere, kandi muzirikane ko nta n'umwe uzarokoka kubera ibikorwa bye." Nuko barayibaza bati: Nawe yewe Ntumwa y'Imana? Irabasubiza iti: Nanjye, cyeretse Allah angiriye impuhwe ze n'ubuntu bwe."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku bijyanye n'umunsi w'imperuka, nuko arayibaza ati: Imperuka izaba ryari? Intumwa iramubaza iti: Ni gute wayiteguriye? Arayisubiza ati: Nta kindi kidasanzwe, usibye ko nkunda Allah n'Intumwa ye! Intumwa iramusubiza iti: Wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda! Anas yaravuze ati: Nta kintu cyadushimishije nk'iyi mvugo y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igira iti: "Wowe uzaba uri kumwe n'uwo ukunda!" Anas yaravuze ati: Njyewe nkunda Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), na Abu Bakri, na Umar, kandi niringiye ko nzaba ndi kumwe nabo kubera urukundo mbakunda, kabone n'iyo naba ntarakoze nk'ibikorwa byabo.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje ni ubumenyi kurangira mu bantu, kwiyongera kw'ubujiji, kwiyongera kw'ubusambanyi, abantu kunywa inzoga ku bwinshi, abagabo kuba bake, abagore kuba benshi kugeza ubwo abagore mirongo itanu bazajya bahagararirwa n'umugabo umwe ari we ubakemurira ibibazo!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abarabu kababayeho kubera ibibi byegereje, uyu munsi Ya'adjudja na Ma'adjudja bamaze gutobora ku rukuta rwabo ahangana gutya, Intumwa y'imana ikora akaziga ifunze urutoki rwayo rw'igikumwe n'urugikurikiye, Zaynab Bint Djah'shi yaravuze ati: Nuko mbaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Ese tuzorama kandi muri twe harimo abantu bakora ibikorwa byiza?" Iramusubiza iti: "Yego! Igihe ibibi biziyongera bikaba byinshi."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Yewe Ntumwa y’Imana mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“ِAllah Nyir'ubutagatifu yaravuze iti “Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.