Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

25 of 559 cards

Clear filters
"Uzarahira ku ndagizo ntari kumwe natwe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad.
Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahagurutse, iduha inyigisho zikora ku mutima, zatumye imitima ikangarana, amaso azengamo amarira, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho uduhaye ko zimeze nk'izisezera? Gira inama utugira! Nuko iravuga iti: "Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi, muzabifatishe ibijigo, kandi muzirinde ibyaduka mu idini, kubera ko buri cyaduka mu idini ari ubuyobe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
Najyanye n'intumwa zihagarariye bene Amir zari zigiye ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nuko turayibwira tuti: Ni wowe mutware wacu! Maze iradusubiza iti: "Umutware ni Allah", turongera turayibwira tuti: Noneho ni wowe mwiza kuturuta, umunyacyubahiro w'indashyikirwa! Irabasubiza iti: "Mujye munyita uko musanzwe munyita, cyangwa se ibimeze nkabyo, ariko mwitonde mutazagwa mu mutego wa Shitani."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Ahmad.
"Uzihanganira umufitiye ideni agomba kumwishyura cyangwa akamukuriraho iryo deni (akamusonera), ku munsi w'imperuka Allah azamushyira munsi y'igicucu cya Arshi ye, umunsi nta kindi gicucu kizaba gihari usibye icya Arshi ye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Mana Nyagasani imva yanjye ntuzayigire ahakorerwa ibangikanyamana, Allah yavumye abantu bafashe imva z'abahanuzi babo bakazigira aho gukorera amasengesho."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo yerekezaga ahitwa Hunayni, yanyuze ku giti cy'ababangikanyamana bitaga Dhatu An'watw, bajyaga bamanikaho intwaro zabo, nuko barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Natwe dushyirireho igiti nk'iki cya Dhatu An'watw nkuko nabo bagifite! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Sub'hanallah! Ubutagatifu ni ubwa Allah Neza neza muvuze nk'ibyo abantu ba Musa bamubwiye bati: {Dushyirireho imana nk'uko nabo bafite imana} [Al A'araf: 138] Ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko muzakomeza gukurikira imigenzo y'abababanjirije."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Ntimukavuge muti: Allah nabishaka na kanaka akabishaka, ahubwo mujye muvuga muti: Allah nabishaka hanyuma na kanaka akabishaka"
Hadithi y'impamo ushingiye mu nzira zose yakiriwemo. Yakiriwe na Abu Dawudi na A- Nasa'iy mu gitabo cye Sunan Al Kubra, ndetse na Ahmad.
"Isezerano riri hagati yacu nabo ni iswalat, bityo uzarireka azaba ahakanye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.