Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

5 of 559 cards

Clear filters
"Uzorohereza umwemeramana mugenzi we imwe mu ngorane za hano mu isi, Allah nawe azamukuriraho zimwe mu ngorane zo ku munsi w'imperuka; n'uzorohereza ukomerewe mu bibazo bye, Allah nawe azamworohereza hano mu isi no ku munsi w'imperuka. N'uzahishira umuyisilamu mugenzi we, Allah nawe azamuhishira hano mu isi no ku munsi w'imperuka! Kandi Allah akomeza gutera inkunga umugaragu we igihe cyose nawe atera inkunga mugenzi we. N'uzafata inzira agiye gushakisha ubumenyi, Allah azamworohereza inzira igana mu ijuru, kandi nta na rimwe abantu bateranira muri imwe mu ngoro za Allah, basoma igitabo cya Allah banakigishanya uretse ko bamanurirwa ituze, bagasabwa n'impuhwe za Allah ndetse bakazungurukwa n'abamalayika ndetse na Allah akabavuga mu bo ari kumwe nabo mu ijuru (abamalayika), na buri wese uzadohoka mu gukora ibikorwa byamwinjiza mu ijuru, ntaziringire ko umuryango we hari icyo yamumarira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Uwo Allah ahitiyemo ibyiza amuha gusobanukirwa mu idini kandi nanjye ndi ugabanya abantu (imitungo) uko nategetswe na Allah, ndetse Allah niwe Mugaba, kandi mu bayoboke banjye (Umat) hari abazakomeza gushikama ku idini, ku buryo uzanyuranya nabo ntacyo bizabatwara, kugeza ubwo itegeko rya Allah rizasohorera."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje ni ubumenyi kurangira mu bantu, kwiyongera kw'ubujiji, kwiyongera kw'ubusambanyi, abantu kunywa inzoga ku bwinshi, abagabo kuba bake, abagore kuba benshi kugeza ubwo abagore mirongo itanu bazajya bahagararirwa n'umugabo umwe ari we ubakemurira ibibazo!"
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Yewe Abul Mundhir! Waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta iyindi? Abul Mundhir arayisubiza ati: Allah n'Intumwa ye nibo bawuzi! Intumwa y'Imana irongera irambaza iti: Yewe Abul Mundhir, waba uzi mu gitabo cya Allah wafashe umurongo uhambaye kuruta indi isigaye? Abul Mundhir yaravuze ati: Maze ndayibwira nti ni (ALLAHU LA ILAHA ILA HUWAL HAYYUL QAYUM) [Al Baqarat; 255.] Abul Mundhir yaravuze ati: Nuko ankomanga mu gituza arambwira ati: Ubumenyi buzakorohere yewe Abul Mundhir!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Kandi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yasanze abasangirangendo bayo bicaye mu cyicaro, irababaza iti: Ni iki kibicaje aha? Barayisubiza bati: Twicaye aha twibuka Allah ndetse tunamusingiza kubera ko yatuyoboye muri ubu buyisilamu, ndetse akanaduhundagazaho ingabire zabwo! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irongera irababaza iti: Mumbwije ukuri kubera Allah ko nta kindi kibicaje aha uretse icyo? Baramusubiza bati: Tukubwije ukuri kubera Allah ko nta kindi kitwicaje aha uretse icyo! Nuko irababwira ati: Ntabwo nabarahije kubera ko hari icyo mbashinja, ahubwo Malayika Djibril yaje ansanga ambwira ko Allah Nyir'ubutagatifu abaratiye abamalayika!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.