Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

105 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (53)
Ubusabe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga isaba kenshi bwari: "ALLAHUMA RABANA ATINA FI DUN'YA HASANATAN, WAFIL AKHIRATI HASANATAN, WA QINA ADHABA NARI: Mana Nyagasani duhe ibyiza muri iyi si, uzanaduhe ibyiza ku munsi w'imperuka, kandi uzaturinde ibihano by'umuriro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Urugero rw'umuntu usingiza Nyagasani we n'utamusingiza ni nk'urugero rw'umuntu muzima n'uwapfuye" No mu mvugo yakiriwe na Muslim haragira hati: "Urugero rw'inzu isingirizwamo Allah, n'iyo badasingirizamo Allah ni nk'urugero rw'inzu y'abazima ndetse n'abapfu."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe ntazapfe, atizera Allah nkuko bikwiye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Uzarya ibyo kurya maze akavuga ati: AL HAMDULILLAHI LADHI ATW'AMANII HADHA WA RAZAQANIHI MIN GHAYRI HAWLIN MINII WA LA QUWATIN: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wampaye aya mafunguro, akayamfungurira nta bubasha cyangwa se imbaraga nabigizemo, azababarirwa ibyaha bye byabanje."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku byerekeranye no kureba ibiziririjwe mu buryo butunguranye, integeka ko nzajya ndeba ku ruhande.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Mwirinde uyu mwanda Allah yabujije, kandi uzacikwa akawugwamo ajye yihishira nkuko Allah yamuhishiriye anamwicuzeho, kandi uwo tuzajya tumenya ibye tuzaza tumuhana nk'uko biri mu gitabo cya Allah Nyir'ubutagatifu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Al Hakim na Al Bayhaqiy.
"Mu by'ukuri isi iraryoshye kandi ni icyatsi kibisi, kandi Allah yayibagizeho abasigire, kugira ngo arebe uko mwitwara! Bityo nimutinye isi kandi mutinye abagore, kubera ko ikigeragezo cya mbere bene Isiraheli bahuye nacyo cyari icy'abagore."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
"Ntacyo nasize nyuma yanjye mu bigeragezo kigora abagabo nk'abagore."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim