Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

105 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (53)
"Ahantu umugaragu aba ari bugufi ya Nyagasani we ni igihe aba yubamye, bityo mujye mwongera ubusabe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“Mu by’ukuri, ibiziruye (Halali) birasobanutse kandi n'ibyaziririjwe (Haramu) birasobanutse, ariko hagati yabyo byombi hari ibiteye urujijo abantu benshi batajya bamenya. Bityo uzirinda ibyo biteye urujijo azaba arinze idini rye n'icyubahiro cye. N’uzagwa muri ibyo biteye urujijo azaba aguye mu biziririjwe; ameze nk'umushumba uragiye amatungo ye iruhande rw'umurima uzitiye, amatungo ye yenda kumucika ngo yone. Nta gushidikanya ko buri mwami agira imbago, kandi imbago z'Imana ni ibyo yaziririje. Nta gushidikanya ko mu mubiri habamo inyama, iyo itunganye umubiri wose uratungana, yakangirika umubiri wose ukangirika, iyo nyama nta yindi ni umutima.”
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Abantu bazajya mu ijuru nibamara kurigeramo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Allah Nyir'ubutagatifu azababaza ati: Hari ikindi mwifuza ngo mbongere? Bamusubize bati: Ese ntiwaduhaye gucya mu buranga? Ese ntiwatwinjije mu ijuru, ukaba wanadukijije umuriro? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Nuko akureho ipaziya, bazasanga nta kindi kintu bahawe kiruta kureba Nyagasani wabo Nyir'ubutagatifu."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: "Yewe Ntumwa y’Imana mbwira mu buyisilamu ijambo rimwe ntazigera ngira undi ndibaza, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Vuga uti: Nemeye Allah, hanyuma ushikame kuri byo ushyira mu ngiro uko kwemera."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim na Ahmad
"Abantu bakoresha umutungo wa Allah uko bishakiye bitari mu kuri, ku munsi w'imperuka icyicaro cyabo ni mu muriro."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Ubusabe busabwe hagati y'umuhamagaro w'uko igihe cyo gusali kigeze (Adhana) n'uwo gukora iswalat (Iqamat) ntibusubizwa inyuma.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy ndetse na A-Nasa'iy
"ALLAHUMA AUDHUBIKA MIN ZAWAALI NI’IMATIKA, WA TAHAWULI A’AFIYATIKA, WA FUJA-ATA NIََQ'MATIKA, WA JAMI-I SAKHATWIKA: Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gushirirwa n’inema zawe, no guhinduka njya mu buzima bubi, no gutungurwa n’ibihano byawe, n’ibyo ari byo byose byatuma undakarira."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
“Mu by’ukuri ibikorwa byose bigomba kujyana n’umugambi, kandi buri wese ahemberwa icyo yakoranye umugambi. Bityo, uzimuka kubera Imana n’Intumwa yayo, uwo ukwimuka kwe kuzaba ari ukw’Imana n’Intumwa yayo. Ariko uzimuka agamije indonke z’isi, cyangwa umugore yifuza kurongora, uwo ukwimuka kwe kuzaba gushingiye kuri ibyo byatumye yimuka.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe n'aba Imamu babiri mu bumenyi bwa Hadith: Abu Abdillah Muhamad Ibun Ismail Ibun Ibrahim Ibun Al Mughirat Ibun Bardizbah Al Bukhary, na Abul Husein Muslim Ibun Al-Hadjadj Ibun Muslim Al Qushayiriy A-Nayisaburiy mu bitabo byabo byombi bya Swahih, bikubiyemo Hadith zizewe kandi z’impamo.