Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

105 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (53)
"Ijuru riri bugufi n'umwe muri mwe kuruta uko imishumi y'inkweto ze imuri bugufi, n'umuriro ni nk'uko."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Umwe muri mwe ntaraba umwemera by'ukuri kugeza ubwo azankunda kuruta uko akunda umubyeyi we, n'umwana we ndetse n'abandi bantu muri rusange.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uzansezeranya kurinda ikiri hagati y'iminwa ye yombi, n'ikiri hagati y'amaguru ye yombi, nanjye musezeranyije ijuru."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Iby'umwemeramana biratangaje! Ibye byose kuri we biba ari byiza! Ariko nta wundi bijya bishobokera uretse umwemeramana, iyo agezweho n'ibishimishije arashimira, bikaba byiza kuri we, n'iyo agezweho n'ibidashimishije arihangana nabyo bikaba byiza kuri we."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana? Kurokoka ni gute? Iransubiza iti: "Jya urinda ururimi rwawe, inzu yawe ibe iguhagije, kandi ujye uririra ibyaha byawe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Nta muntu ukora icyaha, yarangiza agahaguruka akisukura agasali, hanyuma agasaba Allah imbabazi, usibye ko Allah amubabarira ibyaha bye", arangije asoma umurongo mutagatifu wa Qur'an ugira uti: {Na ba bandi iyo bakoze icyaha cy’urukozasoni cyangwa bakihemukira (batumvira Allah), bibuka Allah nuko bagasaba imbabazi z’ibyaha byabo...} [Al Imran: 135].
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na Tirmidhiy na A-Nasa'iy mu gitabo cye Sunanul Kubra, na Ibun Madjah na Ahmad.
Fatwimat (Imana imwishimire) yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ayiregera amabavu aterwa n'urusyo igihe ari gusya ayisaba umukozi, ariko ntiyayihasanga ahubwo ahasanga Aishat arabimubwira, Intumwa y'Imana igarutse Aishat arabiyibwira, Ally aravuga ati: Nuko iza kutureba isanga turi kwitegura kuryama, dushaka kubyuka, iratubwira iti: Muhame aho muri, nuko iraza yicara hagati yanjye na Fatwimat, kugeza ubwo numvise ibirenge byayo bikonje ku nda yanjye, nuko iravuga iti: Ese mbereke ibyiza biruta ibyo mwasabye? NIba mugiye kuryama- cyanwga se mumaze kubugeramo, mujye mutagatifuza Allah (Subhanallah) inshuro mirongo itatu n'eshatu, mumusingize (Alhamdulillah) inshuro mirongo itatu n'eshatu, mumukuze (Allah Akbar) inshuro mirongo itatu n'enye, ibi nibyo byiza kuri mwe kuruta umukozi mwashakaga."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ntiyajyaga ireka gusaba ubu busabe buri uko bwije na buri uko bucyeye: "ALLAHUMA INI AS'ALUKA AL AFIYAT FII DUNIYA WAL AKHIRAT ALLAHUMA INI AS'ALUKAL AFUWA WAL AFIYAT FII DIINIII WA DUNIYAYA, WA AHLII WA MALIII, ALLAHUMA US'TUR AWURATII AW AWURAATII, WA AMIN RAWU'ATII, ALLAHUMA IH'FADHW'NII MIN BAYNI YADAYA, WA MIN KHAL'FII, WA A'AN YAMIINII, WA A'AN SHIMALII, WA MIN FAW'QII, WA AUDHU BI ADHWAMATIKA AN UGH'TALA MIN TAHTII: Mana Nyagasani ndagusaba ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka, Mana Nyagasani ndagusaba imbabazi n'ubuzima bwiza mu kwemera no mu buzima bwa hano ku isi, no mu bantu banjye, no mu mitungo yanjye. Mana hishira inenge zanjye, unampe gutekana mu bintera ubwoba. Mana Nyagasani ndinda mu biri imbere hanjye n'inyuma hanjye, n'iburyo bwanjye n'ibumoso bwanjye, no hejuru yanjye, kandi nanikinze ku buhambare bwawe ngo undinde icyangirira nabi giturutse munsi yanjye."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Abu Dawud na A-Nasa'iy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.