Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

105 of 559 cards

Clear filters

Narrator

Show all narrators (53)
Mu by'ukuri Imana ni nziza, kandi ntiyemera uretse ibyiza. kandi mu by'ukuri Imana rurema yategetse abemera nk'ibyo yategetse Intumwa. Imana yaravuze iti: {Yemwe ntumwa murye mu byiza kandi mukore ibikorwa byiza}. Nanone Imana iti: {Yemwe abemeye Imana murye mu byiza twabahaye}; nyuma Intumwa yatanze urugero rw'umuntu wari ku rugendo rurerure yahindanye wese yuzuye ivumbi akazamura amaboko ye hejuru asaba ati: Mana yanjye, Mana yanjye, kandi ibyo arya bizira, n'ibyo yambaye bizira, atunzwe n'ibizira gusa! Ese umuntu nk'uyu ubusabe bwe bwakakirwa bute?
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda kuvuga kenshi igira iti: YA MUQALIBAL QULUBI THABIT QALBII ALA DIINIKA: Yewe uhindura imitima y'abantu, ha umutima wanjye gushikama ku idini ryawe", nuko ndavuga nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twarakwemeye twemera n'ibyo wahishuriwe, ese waba ufite ubwoba bw'ibizatubaho? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Yego, mu by'ukuri imitima iri hagati y'intoki ebyiri mu ntoki za Allah, ayihindagura uko ashatse!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Uzasoma imirongo ibiri isoza Suratul Baqarat mu ijoro, izaba imuhagirije."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
“Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, no kuneshwa n’umwanzi, no gushinyagurirwa n’abanzi.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na A-Nasa'iy na Ahmad.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Nyigisha ukuntu nazajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nyigisha icyo nzajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nuko irambwira iti: "Yewe Abas, yewe se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ujya usaba Allah ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka."
Hadithi yagizwe impamo ifite izindi ziyunganira. Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Abayoboke banjye bose bazababarirwa usibye abakora ibyaha ku mugaragaro, kandi gukora ibyaha ku mugaragaro ni igihe umuntu akoze igikorwa mu ijoro Allah akamuhishira, bwacya akavuga ati: Yewe kanaka! Mu ijoro ryashize nakoze ibi n'ibi, kandi Nyagasani we yari yamuhishiriye, bugacya amena ibanga Allah yari yamugiriye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Mu by'ukuri Allah Nyir'ubutagatifu arambura ibiganza bye mu ijoro kugira ngo ababarire uwamukoshereje ku manywa, akanarambura ibiganza bye ku manywa kugira ngo ababarire uwamukoshereje mu ijoro, ibyo bizakomeza gutyo kugeza ubwo izuba rizarasira mu burengera bwaryo."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Muslim.
Ubwo hahishurwaga umurongo wa Qur'an ugira uti: {Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)} [Surat A-Takathur:8], A-Zubayr yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana, iyo ngabire tuzabazwa ni iyihe, ese ni itende n'amazi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Bizagenda bityo..."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na Ibun Madjah.