Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

16 of 559 cards

Clear filters
"Uzarya ibyo kurya maze akavuga ati: AL HAMDULILLAHI LADHI ATW'AMANII HADHA WA RAZAQANIHI MIN GHAYRI HAWLIN MINII WA LA QUWATIN: Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah wampaye aya mafunguro, akayamfungurira nta bubasha cyangwa se imbaraga nabigizemo, azababarirwa ibyaha bye byabanje."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Abu Dawud, na Tirmidhi, na Ibun Madjah, ndetse na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajinjwe ku mpamvu izinjiza abantu benshi mu ijuru, maze irasubiza iti: "Ni ugutinya Allah no kurangwa n'imico myiza", hanyuma irongera ibazwa impamvu izinjiza abantu benshi mu muriro irasubiza iti: "Ni umunwa n'igitsina."
Hadithi nziza kandi y'impamo. Yakiriwe na Tirmidhiy na Ibun Madjah ndetse na Ahmad.
"Umunyabugugu ni wa wundi izina ryanjye rivugwa ahari ntansabire amahoro n'imigisha."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na A-Nasa-iy mu gitabo cye Sunan Al Kub'ra ndetse na Ahmad.
"Allah yatanze urugero rw'ubuyisilamu abugereranya nk'inzira igororotse ariko mu mpande zayo hari inkuta ebyiri, ziriho imiryango itandukanye ifunguye. No kuri buri muryango hariho amarido, no ku ntangiriro z'iyo nzira hari umuhamagazi uyobora abantu ababwira ati: Yemwe bantu! Nimukurikire inzira igororotse mwese uko mwakabaye kandi muramenye ntimukurikire utundi tuyira! Hari n'undi uhagaze mu nzira hejuru, ushatse gufungura ngo anyure muri umwe muri ya miryango akamubuza amubwira ati: Uritonde, ntuwufungure, kubera ko nuwufungura urahita uwinjiramo nturi bubashe kongera kugaruka. Iyo nzira ni ubuyisilamu, inkuta ebyiri ni amategeko ya Allah, indi miryango ifunguye ni ibyo Allah yaziririje, naho wa wundi uri mu ntangiriro y'inzira ayobora abantu ni igitabo cya Allah Qur'an, uri mu nzira hejuru abuza abantu kwinjira muri ya miryango ni umutimanama buri muyisilamu afite uba umugira inama yo kutishora mu biziririjwe."
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga ikunda kuvuga kenshi igira iti: YA MUQALIBAL QULUBI THABIT QALBII ALA DIINIKA: Yewe uhindura imitima y'abantu, ha umutima wanjye gushikama ku idini ryawe", nuko ndavuga nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twarakwemeye twemera n'ibyo wahishuriwe, ese waba ufite ubwoba bw'ibizatubaho? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Yego, mu by'ukuri imitima iri hagati y'intoki ebyiri mu ntoki za Allah, ayihindagura uko ashatse!"
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
“Mana Nyagasani nkwikinzeho ngo undinde gusumbirizwa n’ideni, no kuneshwa n’umwanzi, no gushinyagurirwa n’abanzi.”
Hadithi y'impamo Yakiriwe na A-Nasa'iy na Ahmad.
Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Nyigisha ukuntu nazajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nyigisha icyo nzajya nsaba Allah Nyir'ubutagatifu, nuko irambwira iti: "Yewe Abas, yewe se wabo w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), ujya usaba Allah ubuzima bwiza hano ku isi no ku munsi w'imperuka."
Hadithi yagizwe impamo ifite izindi ziyunganira. Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.
"Ibigeragezo bizakomeza kwibasira umwemeramana n'umwemeramanakazi kuri we no mu rubyaro rwe, no mu mitungo ye kugeza ubwo azahura na Allah, nta cyaha na kimwe agifite."
Hadithi nziza. Yakiriwe na Tirmidhi na Ahmad.