Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

17 of 559 cards

Clear filters
"Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayapfune, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe, kandi umwe muri mwe nakanguka ajye akaraba intoki ze mbere y'uko azinjiza mu gikoresho akoresha isukuru (gutawarizamo), kubera ko umwe muri mwe aba atazi aho ukuboko kwe kwaraye." N'imvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe naba akangutse mu bitotsi bye, ntazinjize intoki ze mu gikoresho atawarizamo kugeza abanje kuzoza inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyo yabaga yerekeye mu buriri bwayo buri joro yahuzaga ibiganza byayo ikabihuhamo igasoma (QUL HUWALLAHU AHAD) na (QUL AUDHU BIRABIL FALAQ), ndetse na (QUL AUDHU BIRABI NASI), yarangiza ikabihanaguza umubiri wayo ihereye ku mutwe no mu buranga n'igihimba cy'imbere, ikabikora inshuro eshatu.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni ubuhe buyisilamu bwiza? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Jya usangira ibyo kurya n'abandi, usuhuze indamutso y'amahoro uwo uzi n'uwo utazi.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umuyisilamu nyawe ni wa wundi abayisilamu batekana kubera ururimi rwe n'ukuboko kwe, n'uwimuka nyawe ni wawundi wimutse ibyo Allah yamuziririje."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku rugendo, nuko nihutira kumwambura Khofu yari yambaye, maze irambwira iti: " Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku", nuko ihanagura Khofu.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itajyaga yanga imibavu iyo yabaga iyihawemo impano.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Uburenganzira bw'umuyisilamu kuri mugenzi we buri mu byiciro bitanu: Kwikiriza indamutso (A-Salaam, igihe agusuhuje), kumusura yarwaye, kumuherekeza bagiye kumushyingura yapfuye, kwitabira ubutumire bwe igihe yagutumiye, no kumusabira impuhwe za Allah igihe yitsamuye."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaje idusanga maze turayibwira duti: Yewe Ntumwa y'Imana! Twamaze kumenya uko tuzajya tugusuhuza, none ni gute tuzajya tugusabira imigisha? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Mujye muvuga muti: ALLAHUMA SWALI ALA MUHAMADI WA ALA ALI MUHAMADI, KAMA SWALAYTA ALA ALI IBRAHIM, INAKA HAMIDUN MADJID. ALLAHUMA BARIK ALA MUHAMADIN WA ALA ALI MUHAMADIN KAMA BARAKTA ALA ALI IBRAHIM, INAKA HAMIDUN MADJID: Nyagasani Mana ha amahoro Muhamadi n'umuryango we nkuko wayahaye Ibrahim n'umuryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugusingizwa Nyir'icyubahiro. Nyagasani Mana ha imigisha Muhamadi n'umuryango we nkuko wabigenje kuri Ibrahim no ku muryango we, mu by'ukuri ni wowe Nyir'ugusingizwa Nyir'icyubahiro."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim