Skip to content
559 Hadiths

Encyclopedia of Prophetic Hadiths

Filter results

17 of 559 cards

Clear filters
"Inzozi nziza zituruka kwa Allah, naho imbi zituruka kwa Shitani, umwe muri mwe narota indoto mbi zimuteye ubwoba, ajye avuma ibumoso bwe, anikinge kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, icyo gihe ntacyo zizamutwara."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe nabona indoto akunze ziba ziturutse kwa Allah ajye abishimira Imana ndetse anazirotorere abandi, ariko nabona ikinyuranyo cyabyo cy'ibyo adakunze, izo ziba ziturutse kuri Shitani, ajye yikinga kuri Allah ngo amurinde ibibi byazo, kandi ntakagire uwo azibwira, icyo gihe ntacyo zizamutwara.
Hadithi y'impamo Yakiriwe na Bukhari.
"Umugabo uzambara ihariri hano ku isi ntazayambara ku munsi w'imperuka."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Umwarabu wo mu cyaro yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibwira ati: Nyereka igikorwa nakora nkazinjira mu ijuru! Iramusubiza iti: "Jya ugaragira Allah ntumubangikanye n'icyo ari cyo cyose, uhozeho iswalat y'itegeko, utange amaturo y'itegeko, usibe igisibo cyo mu kwezi kwa Ramadhan." Wa mwarabu arayisubiza ati: Ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu biganza bye ko nta kindi nzongeraho. Ubwo yari amaze gutsimbura agiye Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ushaka kureba umuntu uzajya mu ijuru, narebe uyu."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Umwe muri mwe ntazafatishe igitsina cye ikiganza cye cy'iburyo igihe ari kwihagarika, ntanazikize umwanda (Gusitanji) akoresheje ikiganza cye cy'iburyo, kandi ntagahumekere mu cyo ari kunyweramo."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
"Uri ku kigenderwaho ajye asuhuza ugenda n'amaguru, n'ugenda n'amaguru asuhuze uwicaye, n'abacye bajye basuhuza abenshi."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
Nari nkiri umwana muto nderwa n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), mu gihe cyo kurya nakoraga hirya no hino ku isahani, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irambwira iti: "Yewe mwana, jya uvuga ku izina rya Allah, urishe ukuboko kwawe kw'indyo ndetse unarye ibiri imbere yawe". Kuva icyo gihe natangiye kujya ndya gutyo.
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim
“Ntibyemewe ku muyislamu kwangana n’umuvandimwe we w’umuyislamu igihe kirenze amajoro atatu, bahura buri wese akirengagiza undi. Umwiza muri bombi ni ubanza gusuhuza undi."
Hadithi y'impamo Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim